Zimbabwe:Visi Perezida yeguye kubera ubusambanyi

MU MAHANGA
Sangiza iyi nkuru abandi

Uwari Visi Perezida wa Zimbabwe,Mohadi Kembo,yeguye kuri uyu wa Mbere tariki 01 Werurwe 2021 ku mpamvu yise kurokora isura ya Guverinoma,nyuma y’aho avuzweho inkuru y’ingeso y’ubusambanyi yasakaye no mu bitangazamakuru.

Visi Perezida Mohadi hamwe na Constatino Chiwega bari bungirije Perezida Emmerson Mnangagwa kuva mu mwaka wa 2018, gusa ngo Mohadi nta kizere cyo gusimbura perezida yatangaga kubera ko nta ngufu muri politiki kandi yanagaragayeho imico idakwiye umuyobozi.

Amakuru aturuka mu biro bya Perezida, Mohadi yavuze ko kuba yeguye atari igikorwa cy’ubugwari yakoze ko ahubwo ari ukugaragaza ko yubaha ibiro bya Perezida, nk’uko Reuters ndetse na Aljazeera dukesha iyi nkuru bibitangaza.

Igitangazamakuru gikorera kuri murandasi cya Zimlive mu byumweru bibiri bishize cyatangaje ko visi perezida Mohadi ashinjwa kuryamana n’abagore bubatse ndetse ngo harimo n’umwe mubo ayobora.

Visi Perezida Mohadi ahakana ibyo avugwaho n’ibitangazamakuru,mu ibaruwa y’ubwegure bwe yavuze ko azagana inzego z’ubutabera zikamurenganura ku iharabikwa avuga ko yakorewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.