Zari yizihije isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 40[Amafoto]

IMYIDAGADURO
Sangiza iyi nkuru abandi

Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, kuri uyu wa 23 Nzeri 2020, yizihije isabukuru ye y’imyaka 4o amaze abonye izuba.

Mu mafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, uyu mugore usanzwe uzwiho ubwiza n’amafaranga, yongeye kuzamura imbamutima z’abamukurikira biganjemo abagabo bamwifuriza ishya n’ihirwe ari na ko batakagiza ubushongore bwe.

Nta birori bidasanzwe Zari yakoze kuri uyu munsi, gusa amafoto yashyize hanze asa n’agaragaza ko yifuzaga kwereka abantu urwego amaze kugeraho nyuma y’uko atandukanye na Diamond wari umukunzi we.

Mu byamamare byifurije isabukuru nziza Zari, harimo na Peter Okoye wahoze mu itsinda rya P-Square aho yanatangaje ko isabukuru ya Zari yahuriranye n’iy’umuhungu we Cameron Okoye.

Ababaye abakeba ba Zari, Tanasha Dona na Hamisa Mobeto, nta cyo batangarije Zari ku munsi we ndetse na Diamond ubwe nta butumwa bwihariye yamugeneye.

Zari yari yambaye ikanzu bigaragara ko ihenze
Iyi na yo iri mu mafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram

Leave a Reply

Your email address will not be published.