Zari Hassan yongeye kuburira abafana be bakomeje gutuburirwa

IMYIDAGADURO MU MAHANGA
Sangiza iyi nkuru abandi

Mu mashusho uyu mugore uba muri Afurika y’Epfo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko ahanganyikishijwe n’abantu barimo gutuburira abakunzi be babaka amafaranga mu izina rye babasezeranya kubashakira akazi mu mahanga, abasaba kubyitondera.

Uretse ibi, aba batubuzi baba babwira abo baka amafaranga ko ari ayo gutera inkunga ibikorwa bye byo gufasha akora.

Ati:“Nta kindi uretse Zari uba asaba ubufasha bw’amafaranga, sintwara abantu mu mahanga kubashakira akazi. Abantu benshi baratuburiwe, ariko byose bingarukaho kuko isura yanjye ari yo ikoreshwa.”

Yasabye abakunzi be kwima amatwi aba bantu ndetse bakanababuloka(block).

Si ubwa mbere Zari ahuye n’iki kibazo, muri Werurwe 2021 nabwo yisanze mu kirego umuntu asaba ko amagarurira ibihumbi 55 by’amashilingi yari yatanze muri ubwo buryo, muri Nyakanga nabwo yaburiye abantu nyuma y’uko bamwe mu bamukurikira bavugaga ko batuburiwe.

Zari Hassan yaburiye abakunzi be bakomeje gutuburirwa

Leave a Reply

Your email address will not be published.