Zanzibar:Hashyizweho itegeko rihana abambara batikwije

MU MAHANGA
Sangiza iyi nkuru abandi

Ibirwa bya Zanzibar bibarizwa mu gihugu cya Tanzania,byasabye ba mukerarugendo kujya bambara bikwije kandi bakubaha “ibyigengeserwa” byo mu muco waho, bitaba ibyo bagacibwa amande.

Ibi byagaragaye mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’ubukerarugendo,Lela Muhamed Mussa,aho yanabwiye BBC ishami ry’Igiswayile dukesha iyi nkuu ko bamwe muri ba mukerarugendo baba bagenda n’amaguru mu mihanda yo muri Zanzibar “ari nkaho bambaye ubusa”.

Minisitiri Lela yavuze ko abayobora ba mukerarugendo na bo bazacibwa amande atari munsi y’amadolari 700 ya Amerika (arenga 690,000 mu mafaranga y’u Rwanda) mu gihe abakiriya babo batambaye mu buryo buboneye amategeko ateganya.

Yavuze kandi ko za resitora n’amahoteli bikwiye na byo kugira inama ababigana yo gukurikiza “amategeko yabo y’imyitwarire” bitaba ibyo impande zombi zikabihanirwa.

Yagize ati: “Ni inshingano yabo kwigisha abashyitsi, rero nibarenga ku mategeko na bo tuzabaca amande”.

Minisititi Lela akomeza avuga ko intego y’iri tegeko atari uguca amande ba mukerarugendo, ahubwo ari ugutuma abantu bambara mu buryo bwiyubashye.

Ibirwa bya Zanzibar biri mu hantu ba mukerarugendo bo mu bihugu by’i Burayi n’Amerika bakunze kujya kuruhukira muri aka karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published.