Zanzibar yinjiye mu cyunamo cy’iminsi 7

ABANTU MU MAHANGA
Sangiza iyi nkuru abandi

Umuyobozi wa Zanzibar yatangaje icyunamo cy’iminsi 7 mu gihugu cyose mu rwego rwo kwibuka urupfu rwa Visi Perezida wa mbere, Maalim Seif Sharif Hamad,wapfuye ku myaka 77.

Kuri iki kirwa,amabendera azururutswa kugeza hagati mu gihe cy’icyunamo,nk’uko byatangajwe na Dr. Hussein Mwinyi.

Hamad yapfuye nyuma gato ya saa tanu z’amanywa zaho kuri uyu wa Gatatu mu aho yararwariye mu bitaro bya Muhimbili i Dar es Salaam nk’uko Perezida Mwinyi yabivuze mu itangazo rigufi kuri televiziyo ya Zanzibar.

Perezida Mwinyi nta mpamvu yatangaje  y’urupfu rwe, ariko ishyaka ACT Wazalendo rya Hamad ryatangaje mu mpera y’ukwezi kwa mbere ko bamusanzemo coronavirus we n’umugore we.

Ibyo bigitangazwa,bamwe mu bo bakorana mu biro na bo byatangajwe ko babasanzemo iyi virusi. Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we n’abaturage ba Zanzibar.

Uburwayi bwa Hamad bwamenyekanye hashize iminsi Perezida Magufuli yihanangirije abashinzwe iby’ubuvuzi ko batakwihutira kuzana inkingo za Covid-19 badafite ibyemezo, avuga ko zishobora kugira ingaruka ku buzima.

Hamad waruzwi ku izina rya Maalim Seif muri Zanzibar, yabaye umutegetsi wa mbere muri Tanzania wo ku rwego rwo hejuru cyane utangajwe ku mugaragaro ko bamusanzemo Covid-19.

Kuva mu mpera y’ukwezi kwa kane mu 2020, Tanzania yahagaritse gutangaza amakuru ajyanye na Covid-19, mu kwezi kwa gatandatu k’uwo mwaka Perezida Magufuli avuga ko itakiharangwa.

Hamad yari umuntu ukomeye cyane muri politiki y’abatavuga rumwe na leta muri Zanzibar no muri Tanzania muri rusange. Apfuye ari Visi Perezida wa mbere muri leta y’ubumwe bw’igihugu yavuye mu matora rusange yo mu kwezi kwa 10 mu mwaka ushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published.