Uwishe umuhanzi John Lennon yasabye imbabazi umuryango we

IMYIDAGADURO
Sangiza iyi nkuru abandi

Nyuma y’imyaka 40 Mark Chapman yivuganye umuhanzi w’icyamamare w’umwongereza John Lennon, yemeye gusaba imbabazi umuryango we.

Mu mwaka wa 1980, Lennon uzwiho gushinga itsinda ry’abanyamuziki, Beatles, yarashwe amasasu ane na Chapman amusanze imbere y’inzu ye mu gace ka Manhattan ho mu mujyi wa New York, amwicira mu maso y’umugore we Yoko Ono.

Ubwo yarari mu rukiko, Chapman yireguye avuga ko yishe uyu muhanzi wamamaye mu njyana ya “Rock” agamije gushaka icyubahiro. Yagize ati”Nukuri nongeye gusaba imbabazi kuri iki cyaha. Nta rwitwazo mfite, ibi nabikoze ngamije icyubahiro.

Chapman avuga ko kuri we abona nta gihano kimukwiye, cyaba icy’urupfu cyangwa igihano cya burundu.

Gusa nubwo Chapman avuga ibi, amaze kuburana inshuro 11 asaba ko yarekurwa by’agateganyo,ikintu kitakiriwe neza na Ono wagizwe umupfakazi n’ibikorwa by’uyu mugabo nk’uko yagaragarije ikinyamakuru Daily Beast impungenge afite ku irekurwa rya Chapman.

Biteganyijwe ko isuzuma ry’urubanza rwa Chapman ku ifungurwa ry’agateganyo, rizongera kuba mu mwaka wa 2022 akazaba ageze ku myaka 65.

Leave a Reply

Your email address will not be published.