Uwimana Abdul wahoze akinira Rayon Sports afunzwe akurikiranyweho gusambanya umugore w’undi

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Uwimana Abdul wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports yatawe muri yombi,aho akurikiranyweho gusambanya umugore wasezeranye n’undi mugabo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), Dr Murangira B.Thierry, yemeje aya makuru avuga ko uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo Polisisi i Nyamirambo.

Yagize ati:”Ni byo Uwimana Abdul arafunzwe, yafashwe asambanya umugore w’undi mugabo. Ari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo.”

Iki cyaha Uwimana Abdul akurikiranyweho, yagikoze ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 1 Werurwe 2021.

Ni icyaha yakoreye mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Nyamirambo, ari na ho yafatiwe aguwe gitumo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), Dr Murangirwa B.Thierry yavuze kandi nta makuru arenze yatanga kuko bikiri mu iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published.