USA:Umubare w’impunzi wakirwaga ugiye kugabanuka mu gihe abakurwa mu byabo ku isi biyongera

MU MAHANGA
Sangiza iyi nkuru abandi

Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyamaze gutangaza ko mu mwaka wa 2021, kitazarenza 15000 by’impunzi mu rwego rwo kugabanya umubare cyari gisanzwe cyakira.

Ibi byatangajwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’iki gihugu kuwa Gatatu, aho  yavuze ko icyo cyifuzo cya Leta kigamije kwerekana ko Amerika yiyemeje gufasha abantu babangamiwe cyane ku isi  ariko nanone itirengagije imibereho myiza y’Abanyamerika.

Kuva kongere ya Amerika yashyiraho iyi gahunda yo kwakira impunzi, mu mwaka wa 2020 Leta Zunze ubumwe za Amerika yari yihaye intego yo kwakira impunzi 18 000, biza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya coronavirus cyadutse imaze kwakira 10 892. Aba ni zo mpunzi zabaye nke mu mateka y’iyi gahunda.

Ku ngoma ya Barack Obama, Leta Zunze ubumwe za Amerika yakiraga impunzi ziri hagati ya 70 000 na 85 000 buri mwaka. Abatavuga rumwe na Leta ya Perezida Donald Trump, baranenga uku kugabanya umubare w’impunzi gukomeye bavuga ko bishushanya ukwikunda no kuzamura umuco w’ivangura.

Umukandida uzahatana mu matora na Dinald Trump, Joe Biden, akaba yaranahoze ari icyegera cya perezida yavuze ko aramutse atowe azongere umubare w’impunzi Amerika yakira ukagera kuri 125 000 buri mwaka.

Leta Zunze ubumwe za Amerika ziragabanya umubare w’impunzi zakira, mu gihe Ishyirahamwe mpuzamahanga ryita ku mpunzi, HCR, ryo rivuga ko hafi miliyoni 71 z’abantu ku isi bavanwe mu byabo bakagirwa impunzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.