USA:Harateganywa amabwiriza mashya ashobora gukumira abanyeshuri bava muri Afurika

MU MAHANGA
Sangiza iyi nkuru abandi

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari kubaho ivugurura mu bijyanye n’amabwiriza yo gutanga viza, ashobora kubera imbogamizi ikomeye abanyeshuri benshi bo muri Afurika bajyaga kwigayo.

Aya mategeko mashya yerekeye abimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ateganya ko abanyeshuri bava muri bimwe mu bihugu bya Afurika bazajya bahabwa visa imara imyaka 2 gusa,abo mu yandi mahanga bagahabwa imara imyaka 4, mu gihe ubusanzwe bahabwaga izimara igihe cyose bazamara ku butaka bwa Amerika biga.

Ubu buryo bushya buteje impungenge kuko bushobora gutuma abanyeshuri benshi bo muri Afurika, bazajya basabwa gusaba andi maviza inshuro irenze 1 mu gihe cy’amasomo yabo.

Ubunyamabanga bushinzwe umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika(DHS), buvuga ko iyi gahunda ifashwe kubera impungenge nyinshi zijyanye n’ubucuruzi bwa magendu, ubugizi bwa nabi ndetse n’umutekano w’igihugu.

Izi ngamba zizagira ingaruka ku bihugu byinshi bya Afurika nka Sudani ndetse n’ibindi byashyizwe ku rutonde na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’inzira yorohereza iterabwoba, ibihugu bifite abantu babyo barenga 10% bafite amaviza yarengeje igihe kandi bakaba bakibarizwa ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri 2019, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabaruraga abaturage baturuka muri Nijeriya bari ku kigero cya 13% bakibarizwa ku butaka bwayo kandi viza bahawe zaramaze kurenza igihe.

Uretse Nijeriya na Sudani, ibindi bihugu nka Burkinafaso,Burundi,Kameruni,Repubulika ya Demokarasi ya Kongo,Gabon,Gambiya, Liberiya, Malawi na Uganda na byo bizagirwaho ingaruka n’uyu mwanzuro.

Leave a Reply

Your email address will not be published.