USA:Derek Chauvin wahitanye George Floyd yarekuwe atanze ingwate ya miliyoni $1

MU MAHANGA
Sangiza iyi nkuru abandi

Uwahoze ari umupolisi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,Derek Chauvin, uregwa kwica George Floyd, yafunguwe atanze ingwate ingana na miliyoni $1,arenga miliyoni 970 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nk’uko bigaragazwa n’inyandiko z’urukiko, Chauvin yarekuwe mu gitondo cy’ejo kuwa Gatatu. Chauvin yafashwe videwo arimo gutsikamiza ivi ku ijosi rya Floyd mu gihe kigera hafi ku minota umunani, mbere y’uko apfa ku itariki ya 25 y’ukwa Gatanu 2019.

Urupfu rwa Bwana Floyd, wari ufite imyaka 46, rwateje imyigaragambyo mu bice bitandukanye ku isi ndetse hasabwa ko hakorwa amavugurura mu rwego rwa polisi. Ibi byatijwe umurindi n’ubukangurambaga bwa ‘Black Lives Matter’, bivuze ngo ubuzima bw’abirabura bufite agaciro.

Nyuma y’ubu bwicanyi, Chauvin yirukanwe ku kazi ke. Ubu ategereje urubanza rwe mu kwezi kwa Gatatu muri 2021. Chauvin aregwa ibyaha by’ubwicanyi bwo mu cyiciro cya kabiri ndetse no kwica umuntu.

Abandi bapolisi batatu bari kumwe na we – J Alexander Kueng, Thomas Lane na Tou Thao – na bo birukanwe ku kazi ndetse baregwa gufasha no kureberera ubwicanyi.

Guhera mu mpera z’ukwezi kwa Gatanu, Chauvin yari afungiwe muri gereza irinzwe bikomeye ya Oak Park Heights yo muri leta ya Minnesota.

Muri Amerika, abakora mu byo gutanga ingwate bizeza abategetsi kuriha amafaranga yose asabwa nk’ingwate mu gihe abaregwa badashobora kuyabona bo ubwabo cyangwa bananiwe kwitaba urukiko. Mu kwezi kwa Gatandatu, umucamanza yari yashyize ingwate ku gaciro ka miliyoni $1,25 hatarimo ibyo Chauvin agomba kubahiriza, cyangwa miliyoni $1 harimo n’ibyo agomba kubahiriza.

Mu byo Chauvin agomba kubahiriza, nuko atagomba kugira aho ahurira cyangwa ngo avugane n’abo mu muryango wa Floyd no gutanga imbunda ze no kudakora mu rwego rw’umutekano mu gihe ategereje kuburanishwa.

Umunyamategeko uburanira umuryango wa Floyd, Ben Crump, yavuze ko kurekurwa kwa Chauvin arishye ingwate ari “urwibutso rubabaje” ko “tukiri kure yo kubona ubutabera kuri George”.

Kuri ubu, biteganyijwe ko abaregwa bose bazaburanishirizwa mu rubanza rumwe mu kwezi kwa Gatatu muri 2021, ariko umucamanza arimo gutekereza ku kuba buri umwe yaburanishwa ukwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.