USA: Irondaruhu ryakorewe umuryango w’abirabura rirashinjwa ko ryakozwe n’undi w’abazungu.

UBUZIMA
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 4 Nyakanga 2020

Ibi byakozwe tariki ya 1 Nyakanga 2020 , ubwo umugabo n’umugore b’abazungu batuye muri Amerika bashinjwa ivangura nyuma y’aho umugore w’uyu muzungu yashatse kurasa undi w’umwirabura kazi ndetse n’abana be nyuma y’uko bashyamirana.

Ibi byatangajwe nyuma y’aho aya mabi abereye ahitwa Orion hafi na Detroit, mu ntara ya Michigan, ni uko nyuma bikwirakwizwa ku mbuga nkoranya mbaga.

Ibi byakozwe n’umuzungu kazi witwa Jillian Wuestenberg, ubwo yafataga imbunda ye yuzuye amasasu akayitunga uyu muryango w’abirabura avuga ati:” Muve aho ngaho”.

Ubuyobozi bw’aka karere burangajwe imbere na Michael Bouchard, buvuga ko iyi mishyamirano yatangiye nyuma y’aho uyu muzungu kazi asunitse umwana w’umwirabura bahuriye mu muryango w’aho bari bagiye kugurira (Supermarket) bombi binjira.

Uyu muryango wose wa Wuestenberg ushinjwa ko bari bafite imbunda kandi biteguye no kurasa, bigaragara ko bari bagambiriye ikibi.

Uyu muryango wa Wuestenberg ushinjwa ko washotoye abirabura kubera agatima k’ubukozi bw’ikibi kandi uyu muryango w’abirabura nta ntwaro n’imwe bo bari bafite.

Uyu muzungu kazi w’imyaka 32 yasunitse,anaseka umwana w’imyaka 15 Makayla Green, bituma mama we Takelia Hill amusaba ko yasaba umwana we imbabazi. Nibwo umuzungu kazi agiye mu modoka yabo yarimo umugabo we Eric ufite imyaka 42, bakiri guterana amagambo, ni uko ava mu modoka afite imbunda ayitunga uwo mwana ndetse na mama we.

Abari aho benshi bahise bahamagara abashinzwe umutekano, uyu mugore n’umugabo we bahita bafatwa kandi bazaryozwa ikibi bari bagambiriye nkuko uyu muyobozi Bouchard abivuga.

Jillian Wuestenberg yafashwe ashaka kurasa uyu muryango w’abirabura

Leave a Reply

Your email address will not be published.