USA irafatira ibigano Uburusiya

MU MAHANGA
Sangiza iyi nkuru abandi

Leta zunze ubumwe za Amerika irateganya gufatira ibihano Uburusiya kuri uyu wa kabiri, nk’uko ababikurikiranira hafi babyemeza. Ni ibihano bishingiye ku irogwa rya Alexei Navalny uzwiho kunenga ubutegetsi buriho mu Burusiya.

Iki cyemezo cya perezida Joe Biden cyo gufata ibyo bihano kiragaragaza kutajenjeka ku kibazo cya Navalny nk’uko byagenze ku butegetsi bwa Donald Trump wamubanjirije.

Mu kwezi kwa munani umwaka wa 2020 ubwo Alexei Navalny yarogwaga, Trump yatereye agati mu ryinyo ntiyafatira ibihano Uburusiya.

Kuri uyu wa kabiri, Uburusiya bwo bwatangaje ko ibihano byose Amerika yabufatira bidashobora kugera ku ntego zayo kandi byatuma umubano hagati y’ibihugu byombi usanzwe ucumbagira noneho urushaho kuzamba.

Navalny yarwariye mu ndege muri Siberiya mu kwezi kwa munani umwaka wa 2020 ahita jyanwa mu bitaro mu Budage. Abaganga baho batangaje ko yahawe uburozi bucegera mu mitsi bukayiziba bigatera inyama zo mu mubiri kugwa ikinya byose bigahagaraga.

Uburusiya bwavuze ko nta ruhare rwagize mu burwayi bwe buvuga ko nta n’icyemeza ko arwaye.

Abantu babizi batashatse gutangaza amazina yabo bavuze ko Amerika ishobora gukoresha iteka rya 13661 rifatira ibihano abategetsi bo mu Burusiya, ryashyizweho icyo gihugu kimaze kugaba ibitero muri Crimeya, ndetse n’irya 13382 ryashyizweho mu 2005 rirwanya ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi.

Ayo mategeko yombi yemerera Amerika gufatira imitungo y’abakekwa akanabuza ibigo by’Abanyamerika n’Abanyamerika gukorana ubucuruzi na bo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.