USA: Hatangajwe Imwe mu miti isukura intoki ikwiye kwirindwa mu kwirinda colonavirus .

MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 24 Kamena 2020

FDA( gishinzwe Ibiribwa n’Imiti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika) , cyaburiye abantu kudakoresha imwe mu miti isukura intoki izwi nka ‘hand sanitizers’ mu ndimi z’amahanga, ikorwa n’ikigo, Eskbiochem SA kubera imiti y’ubumara irimo.

Iki kigo kivuga ko cyatahuye ikinyabutabire cya methanol ikozemo, kikaba gishobora kuba uburozi iyo cyinjiye mu ruhu cyangwa umuntu akiriye.

FDA itanga urugero rwa Lavar Gel na CleanCare No Germ hand sanitizers, yose ikorwa na Sosiyete yo muri Mexico yitwa Eskbiochem SA.

Ikigo gishinzwe Ibiribwa n’Imiti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyahise gishyira ahagaragara imiti abantu bakwiye kwirinda gukoresha cyane ko iyo miti ikenewe cyane muri iyi minsi Isi yose ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus.

Iyi miti yose isukura intoki irimo All-Clean Hand Sanitizer (NDC: 74589-002-01), Esk Biochem Hand Sanitizer (NDC: 74589-007-01), CleanCare NoGerm Advanced Hand Sanitizer 75% Alcohol (NDC: 74589-008-04), The Good Gel Antibacterial Gel Hand Sanitizer (NDC: 74589-010-10), CleanCare NoGerm Advanced Hand Sanitizer 80% Alcohol (NDC: 74589-005-03), CleanCare NoGerm Advanced Hand Sanitizer 75% Alcohol (NDC: 74589-009-01), CleanCare NoGerm Advanced Hand Sanitizer 80% Alcohol (NDC: 74589-003-01) na Saniderm Advanced Hand Sanitizer (NDC: 74589-001-01).

Iki kigo kivuga ko umuntu wakoresheje methanol nyinshi bishobora kumutera kugira isesemi, kuruka, kubabara umutwe, kutabona neza, kugira ubuhumyi buhoraho, kujya muri koma, kwangirika burundu kw’imitsi cyangwa urupfu.

FDA iburira ko umuntu wese wakoresheje iyi miti irimo methanol ko agomba kwihutira kujya kwa muganga akavurwa.

Kugeza ubu sosiyete ya Eskbiochem ivugwa muri iki kibazo, ntiyigeze isubiza ubwo yari ibajijwe na CNN kuri aya makuru ayivugwaho.

FDA yo ivuga ko yasabye Eskbiochem SA kuvana ibi bicuruzwa ku isoko tariki 17 Kamena, ariko ikaba itarabona igisubizo cy’iki kigo. Yasabye abantu guhagarika gukoresha ibyo bicuruzwa kandi bakabijugunya mu bikoresho bishyirwamo imyanda.Ikigo gishinzwe Ibiribwa n’Imiti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FDA, yashyize hanze imiti abantu bakwiye kwirinda mu gihe barimo gusukura intoki

Imwe mu miti yatangajwe isukura intoki ikwiye kwirindwa mu kwirinda colonavirus .

Leave a Reply

Your email address will not be published.