USA: Daniel Lewis Lee yamaze kwicwa atewe urushinge

UBUZIMA
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuwa 14 Nyakanga 2020

Umunyamerika Daniel Lewis Lee wahamwe n’icyaha cyo kwica amaze yahabwa igihano cy’urupfu n’urukiko rw’ikirenga, ni we wa mbere uhawe iki gihano n’urukiko rwo ku rwego rw’igihugu mu myaka 17 ishize.



BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Abandi bantu bane bakatiwe urwo gupfa kimwe na we, bamaze igihe bamagana kubica hakoreshejwe kubatera urushinge ngo kuko ari igihano cy’ubugome kandi kidasanzwe.

Gusa urukiko rw’ikirenga rwavuze ko kwica aba bantu “bigomba gukorwa nk’uko byateguwe kuko nabo ari abicanyi”.

Urukiko rw’ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu masaha yashize rwatesheje agaciro icyemezo gihagarika iki gikorwa cyari cyategetswe n’umucamanza mukuru.

Ibiro by’ubutabera byahise bijuririra icyemezo cy’umucamanza Tanya Chutkan wari wasabye ko guha igihano cy’urupfu Lewis biba bihagaritswe.

Uyu mugabo Lee yagombaga guhabwa igihano cyo gupfa mu kwezi kwa 12 mu mwaka ushize ariko umucamanza ategeka ko byigizwayo.



Uretse Lee hari abandi bagera kuri batatu nabo bagomba gupfa bishwe, barimo uwitwa Wesley Ira Purkey wakatiwe n’urukiko rwo muri Leta y missouri mu mwaka wa 2003 nyuma y’uko yishe abagera kuri 16 , we azicwa kuwa gatatu.

Undi ni Dustin Lee Honken we yakatiwe n’urukiko rwa Iowa muri 2004 nyuma y’uko yishe abagera kuri 5 akaba ategerejwe kwicwa kuwa gatanu.

Undi yitwa Keith Dwayne Nelson, wakatiwe n’urukiko rwo muri leta ya Missouri mu 2001 ashinjwa kwica umwana w’umukobwa w’imyaka icumi inyuma y’urusengero, we akazicwa mu kwezi gutaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published.