URUKUNDO: Impamvu eshanu nyamukuru zituma abakobwa banga gukundana bagahera iwabo

URUKUNDO UTUNTU N'UTUNDI
Sangiza iyi nkuru abandi

Kugisubizo cy’umukunzi w’urubuga rwacu imirabyo.com, aheruka kutwandikira adusaba ko twamubwira impamvu abakobwa benshi muri iki gihe basigaye banga gukundana bityo bagahera iwabo, bigatuma abasore nabo bacika intege zo kwegera abakobwa ngo bababwire ikiri kumutima, izi rero nizo mpamvu nyamukuru zakozwe kubushakashatsi zitera ibi bibazo. >>>Komeza hasi



  1. Igiciro k’inkwano kiri hejuru cyane. Inkwano ni kimwe mubintu bitera abasore gucika intege bitewe n’inkwano umukobwa aba akwiye, bigatuma niyo baba bakundana cyane, amureka kubera iyo mpamvu. bigatera rero abakobwa kubura abasore bashoboye bakigondera inkwano zose yakwa.
  2. Gufata imyaka myinshi wiga. Akenshi umukobwa iyo yujuje imyaka 18, aba akuze, akemererwa gushaka afite 21, byemewe n’amategeko, ariko abakobwa benshi iyi myaka bayishyitsa bakiri mumashuri kuburyo arinda ageza imyaka 26 akiga, kandi iyi myaka k’umukobwa aba ari myinshi, bikamusaba ikindi gihe cyo kwiyegeranya ashaka akazi, ndetse ava mubuzima bw’ishuri yimenyereza ubusanzwe, nabyo bikamufata igihe, akagira igihe cyo gukundana n’umusore ufite gahunda imyaka yamufashe, bityo rero bigatera umukobwa kuba yabura burundu uwo bakundana kubera imyaka myinshi.



3. Kubenga bitewe nuko mugenzi wawe abayeho. iki nikimwe mubintu bishobora kuba byakudindiza wowe mukobwa mugihe uba uri murukundo by’ukuri cyangwa mugitangira gukundana, ariko ugasanga ubuzima abamo cyangwa se abayeho , nawe ubwurimo ntibuhura nubwe. bikagutera gutegereza uwo muri kurwego rumwe kandi mudafitanye gahunda utazi neza niba uzanamubona. nyuma ugasanga bibaye intandaro yo kuba wahera iwanyu bitewe niyo myumvire ufite igutera kubenga abari hasi y’urwego wowe uriho.

4. Gushaka kumera nkabandi. iki nacyo n’ikibazo cyugarije abakobwa b’inkumi cyane, abenshi baba bifuza kumera nkabagenzi babo bashatse, bityo bigatuma ahora ategereje umusore wifite uzatuma bakora marriage imeze cga se igasumba iya naka winshuti ye. cyangwa agategereza umugabo ufite uburanga buruta ubwuwo areberaho, umukobwa akirengagiza ko ubuzima bwabantu butandukana ndetse budashobora gusa nubwabandi, icyo kandi cyakaguteye kwibaza niba naka asa gutya cyangwa se abayeho uku, nyamara bitaguha ubusobanuro nyabwo bw’ubuzima abayeho iwe murugo, kuko wasanga atari nabwiza wenda.

5. Ntafaranga ufite ngo ntawukwemera. Abakobwa benshi bakurikira ahari ubutunzi, ariko nyuma yigihe hari ubwo usanga uwo wasanze afite umutima udahuza nuwe, bigatuma batandukana ntagihe bamaranye kandi yari yizeye ko abonye umusore ufite amafaranga yaba asubijwe abonye byose.

akenshi iyo ubajie umusore impamvu adashaka, agusubiza ko ntamukobwa wakwemera nt’amafaranga ufite afatika, ese mukobwa wowe wibaza ko amafaranga ariyo y’ubuka urukundo?, cyangwa urukundo murufite mugashyira hamwe mwabona amafaranga?



Leave a Reply

Your email address will not be published.