Urukiko rwisumbuye rwategetse ko Rusesabagira akomeza gufungwa

MURWANDA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwa Paul Rusesabagina ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, rutegeka ko akomeza gufungwa ategereje kuburana urubanza bushya.

Uyu mwanzuro w’Urukiko rwisumbuye ntujuririrwa, gusa abunganira Rusesabagina bo bavuga ko batawishimiye ngo kuko hari impamvu zirengagijwe zirimo ubwenegihugu bwe, uburwayi, ibimenyetso bidahagije bimuhamya ibyaha n’izindi zitandukanye.

Umucamanza w’urukiko rwisumbuye yavuze ko nta mpamvu ifite ishingiro mu zatanzwe n’uregwa basanze yatuma batesha agaciro icyemezo cy’urukiko rw’ibanze. Yagize ati”Uregwa yavukiye mu Rwanda kandi nta nzira yemewe yaciyemo  imwambura ubwenegihugu”.

Yakomeje avuga ko ibyaha Rusesabagina aregwa byakorewe ku butaka bw’u Rwanda kandi n’ubiregwa akaba ari umunyarwanda. Yagize ati”Rusesabagina nk’uwari umuyobozi wa MRCD, ntiyigeze yamagana ibikorwa bya FNL ahubwo yayiteye inkunga y’amaEuro 20,000 n’ubwo yahakanye ko atari ayo gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba”.

Mu byaha 13 Rusesabagina aregwa, harimo ibishingiye ku bitero byakozwe n’umutwe wa FLN mu karere ka Nyamagabe na Nyaruguru, n’ubwo uruhare rwe aruhakana.

Leave a Reply

Your email address will not be published.