Urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwa Paul Rusesabagina

MURWANDA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Urukiko rukuru mu Rwanda rwateye utwatsi ubusabe bwa Paul Rusesabagina ku nzitizi yari yatanze avuga ko rudafite ububasha bwo kumuburanisha,rusobanura ko nta shingiro zifite.

Paul Rusesabagina uregwa ibyaha by’iterabwoba hamwe n’abandi bantu 20,bishingiye ku bitero by’umutwe wa FLN byiciwemo abantu mu 2018 na 2019,ari kuburana kuri uyu wa Gatanu.

Ibyo Rusesabagina yagaragaje nk’inzitizi,yari yavuze ko nta bwenegihugu bw’u Rwanda afite kandi akongeraho ko uko yafashwe akagezwa mu Rwanda bidasobanurwa ndetse bidakurikije amategeko yo guta muri yombi abakekwaho ibyaha.

Rusesabagina yari yasabye ko urubanza rwe nk’umuturage w’Ububiligi rwohererezwa urukiko rw’ibanze rwo hafi y’aho atuye muri icyo gihugu kuko atemera ko ari umunyarwanda.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze  ko kuba Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’Ububiligi, nta mategeko abuza inkiko z’u Rwanda kumuburanisha ku byaha acyekwaho.

Uruhande rwa Rusesabagina wari wunganiwe na Gatera Gashabana na Rudakemwa Felix(uyu ni mushya mu bamwunganira), rwahise rutangaza ko rujuririye icyo cyemezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.