Urubanza rwa Tom Byabagamba rwongeye gusubikwa

MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Urubanza rwa Tom Byabagamba wahoze akuriye abashinzwe umutekano wa Perezida Paul Kagame, rwongeye gusubikwa nyuma y’uko abisabye urukiko.

Byabagamba kuri ubu araregwa icyaha cyo kwiba telefone mu rukiko, icyaha we yavuze ko atemera. We n’abamwunganira basabye umwanya wo kwiga dosiye y’iki cyaha ari kuregwa ngo kuko atigeze ayibona yose.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo Byabagamba arimo ari umukino wo gushaka gutinza urubanza kuko rumaze gusubikwa inshuro ebyiri kandi ko dosiye avuga yayiboneye ku gihe ndetse akanahabwa umwanya uhagije wo kuganira n’abamwunganira.

Byabagamba yavuze ko atari we watinza urubanza kandi ari we ukeneye ubutabera kuko ari na we ufunze bityo umucamanza yemera ubusabe bwe,  ategeka ko uregwa ahabwa umwanya, urubanza rukazasubukurwa tariki 22/10/2029.

Byabagamba yahamijwe ibindi byaha n’Urukiko rw’ubujurire birimo; kwamamaza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, gusebya igihugu kandi ari umuyobozi, guhisha ibintu byari gufasha mu kugenza icyaha gikomeye no gusuzugura ibendera ry’igihugu.

Guhera mu mwaka wa 2014, Byabagamba na muramu we Frank Rusagara bafunzwe bazira ibi byaha.Umucamanza w’urukiko rw’ubujurire yategetse ko afungwa igihe kiri hagati y’imyaka 10 na 15, no kwamburwa impeta za gisirikare.

Leave a Reply

Your email address will not be published.