UR:Abanyeshuri bararira ayo kwarika kubera buruse bari biteze batabonye

MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

                                                                                    
Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’U Rwanda barihirirwa na Leta,bavuga ko kubera kubura amikoro yo kwishyura amacumbi n’ibyo kurya bahangayitse cyane.

Ibi bibaye mu gihe umwaka w’amashuri 2019-2020 wari ugeze ku musozo,aho bamwe batashye abandi bakabura aho baca kubera kubura amafaranga y’ingendo abacyura.

Abanyeshuri bagiye barangiza umwaka mu bihe bitandukanye; hari abarangije muri Gashyantare mu matariki abanza n’abarangije mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe,gusa haracyari n’abandi bakiri kwiga bo mu mashami y’Ubuvuzi.

Aba banyeshuri bose baheruka amafaranga abatunga azwi nka buruse ku wa 08 Gashyantare 2021. Mu itangazo Banki itsura amajyambere (BRD) yanyujije ku rukuta rwayo rwa twitter ku wa 09 Werurwe 2021, yavuze ko yatanze buruse ku banyeshuri 9536 bakiri kwiga kandi bakorewe urutonde na Kaminuza y’U Rwanda n’amashuri makuru y’ubumenyingiro.

Kuri ubu,bamwe bamwe mu banyeshuri baribaza uko bari bubeho nyuma yo kudahabwa ayo mafaranga abatunga kandi ngo barasinyanye amasezerano n’iyo banki. Aba banyeshuri barasaba Kaminuza ko yabafasha gutaha ku giciro cyo hasi cyari gisanzwe,aho gutanga amafaranga y’umurengera y’ubwikube hafi gatatu ku yari asanzwe.

Rugwiro Elysée,umwe muri aba banyeshuri yagize ati:”Kaminuza nidufashe kuko twe kwishyura amafaranga y’urugendo yikubye gatatu ntitwabishobora. Badushakira imodoka rusange ziducyura iwacu.”

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri muri Kaminuza y’U Rwanda ishami rya Huye,Theresie Nyirahabimana, avuga ko Kaminuza yagerageje uko ishoboye mu korohereza ingendo abashaka gutaha ariko ko butakunze 100% kuko abafiye sosiyete zitwara abantu na bo batakwemera guhomba.

Ati:”Twafashije abanyeshuri uko dushoboye kose ngo babashe gutaha. Twahamagaye sosiyete zitwara abagenzi muri Huye turumvikana ariko batubwira ko na bo batahomba kuko imodoka igenda irimo 75% kandi ikagaruka idafite abagenzi. Ni yo mpamvu sosiyete yafashe igiciro cyari gisanzwe igakuba kabiri hanyuma ukongeraho 1/3 cy’imyanya isigaye.”

Nyirahabimana yakomeje avuga ko abari bakiri kwiga buruse bayibonye,anakangurira ababa batarayibonye bari mu masomo ko bamenyekanisha ikibazo cyabo bakagikurikirana afatanyije na bo bireba.

Mu itangazo ryanyuze ku rukuta rwa Twitter rwa BRD,hasobanuwe neza ko amafaranga ya buruse ahabwa abanyeshuri bari ku ishuri kandi biyandikishije ku bigo byabo bikagaragazwa n’intonde zikorwa na Kaminuza bigamo,ndetse ko umunyeshuri azishyuzwa amezi yahawe mu rwego rwo kuvanaho urujijo ko buse iba igomba kuba amezi 10 buri mwaka.

Twagerageje kuvugisha ku murongo wa telephone umukozi ushinzwe iby’inguzanyo  muri BRD ntitwabasha kumubona,ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye yari atarabusubiza ubwo iyi nkuru yasohokaga.

1 thought on “UR:Abanyeshuri bararira ayo kwarika kubera buruse bari biteze batabonye

  1. Rwose Leta nikore ibishoboka byose abo banyeshuri babone buruse kd bafashwe kugera iwabo kumavuko cyanee Yuko wumva ko nta mikoro bafite mu gihe batahawe iyo buruse.
    Ni Janvier ndi mu karere ka kicukiro umurenge wa kanombe

Leave a Reply

Your email address will not be published.