UN yagaye iyicarubozo ryakorewe imbohe muri Siriya

MU MAHANGA
Sangiza iyi nkuru abandi

Itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye rikora iperereza,rivuga ko ritazi uko imbohe zafashwe n’impande zose zari mu ntambara yabereye muri Siriya zimerewe,kandi ko biteye amakenga.

Raporo y’iryo tsinda ihabwa akanama ka UN gashinzwe uburenganzira bwa muntu,yerekanye ko izo mbohe zikorerwa iyicarubozo ndetse n’ibindi byaha kuva iyo ntambara yatangira mu 2011.

Abakoze iryo perereza bavuga ko byinshi mu byaha byakozwe biri mu kiciro cy’ibyaha by’intambara kandi bihohotera ikiremwa muntu.

Hanny Megally,umwe mu bagize iryo tsinda, avuga ko gufunga abantu kwakoreshwaga mu guhana abatavuga rumwe n’impande zose zari muri iyo ntambara, ariko kandi ko byakunze gukoreshwa na leta ya Siriya. Ati:”Gukubagura imbohe byakozwe ku rugero rurenze na leta mu gutera ubwoba abaturage.”

Iyo raporo isabira abakoze ibyo byaha kubihanirwa imbere kandi ibihugu bigize UN na byo bisabwa gushyiraho amategeko ahana abantu nk’abo mu butabera bwabyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.