UN ivuga ko hari abana bato bajyanwa mu gisirikare bitewe na Coronavirus

KORONAVIRUSI UBUZIMA
Sangiza iyi nkuru abandi

Umuryango w’Abibumbye(UN)watangaje ko bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi, abana bato bari guhatirwa kujya mu gisirikare cy’imitwe yitwaje intwaro mu duce turimo imirwano.

Raporo y’uyu muryango igaragaza ko ibi biri guterwa ahanini n’ubushobozi buke bw’imiryango y’aba bana bwakomotse ku cyorezo cya Covid-19 kimaze kuyogoza isi.

UN yagize iti ” Bari guhatirwa kwinjira mu mitwe y’itwaje intwaro mu bihugu byibura 14″.

Ikomeza igira iti” N’ubwo imibare y’abajyanwa mu gisirikare ari abana itaramenyekana neza, ariko muri 2019 abagera kuri 7,740 ni bo babaruwe nk’abajyanwe mu gisirikare kandi ikirenzeho ni uko ari abana b’imyaka itandatu 6″.

Avuga ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya ijyanwa mugisirikare ku bana bato, Virginia Gamba,umukozi wa UN ushizwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana bajyanwa mu mitwe yitwaje intwaro,yatangarije Aljazeera ko imibare yiyongereye kubera icyorezo cya Covid-19.

Gamba yatangaje ko abenshi muri abo bana bemera kukijyamo bitewe no kubura amahitamo aho ngo hari n’abashukwa n’ababyeyi babo kubera ko bateganya amaramuko muri iyo mitwe.

Ibi bikorwa byo kwinjiza abana bato mu gisirikare biri kubera mu bihugu 14 by’ingenzi birimo nka Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), Sudani y’Epfo(South Sudan), Somaliya (Somalia)n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.