Umwana Muto yatawe muri yombi azira ivanguraruhu yakoreye ‘Wilfried Zaha’

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Umwana muto w’umuhungu ufite imyaka 12 yafashwe na polisi nyuma y’uko atangaje amagambo y’ivanguraruhu ku mbuga nkoranyambaga ze atuka rutahizamu wa wa Crystal Palace ‘Wilfried Zaha’ .

Zaha aherutse gutangaza ko yakorewe ivanguruhu, aho yavuzweho amagambo menshi anyujijwe ku mbuga nkoranyambaga mbere y’umukino bakinnye na Aston Villa, aho AstonVilla yatsinze Crystal Palace bibiri ku busa (2-0).

Umutoza we Roy Hodgson avuga ko ibyo bitutsi ari ubukozi bw’ikibi kandi bibabaje cyane.

Abayobozi bakuru muri , Premier League, batangaza ko ibi byakorewe uyu mukinnyi ukomoka muri Cote d’Ivoire ari ibintu bidashobora kwihanganirwa na gato.

Polisi yo mu karere ka West Midlands yari yandikiye Zaha ku rubuga rwa Twitter ko barimo gukora ubushakashatsi kuwaba yarakoze ibi maze nyuma gato batangaza ko bataye muri yombi uyu mwana.

Mu byo Polisi yatangaje kuri Twitter bagize bati:”Twabonye ubutumwa butari buke ku mbuga nkoranyambaga buvuga ko uyu mukinnyi yakorewe ivangura noneho ubu amakuru meza ni uko uyu mwana twamutaye muri yombi ubu ari mu kasho kandi turashimira buri wese wabigizemo uruhare ko bimenyekana”.

Mu bindi Hodgson yabwiye Sky sports ni uko ibi byose biri kugaragazwa na Black Lives Matter kandi ko hizewe ko bizarangira iyi ngeso icitse burundu.

Premier League ivuga ko iyi ngeso atari iyo kwihanganirwa na gato kandi ko Premier League yifatanyije na Wilfried Zaha mu kubirwanya ndetse nandi macakubiri ayo ariyo yose.

Kuva shampiyona ya Premier League yasubukurwa muri Kamena uyu mwaka abakinyi bo mu Bwongereza barapfukama mbereyo gutangira umukino mu rwego rwo kwifatanya n’isi yose mu rugamba rwo kurwanya ivanguraruhu rikorerwa abirabura rizwi nka “Black Lives Matter”.

Wilfried Zaha yavugiweho amagambo y’ivangura ruhu n’umwana muto w’imyaka 12 ku mbugankoranyambaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published.