Umutoza Zlatko Krmpotic yasabye Sarpong kubona igitego muri buri mukino

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Umunya-Ghana Michael Sarpong wabaye rutahizamu ukomeye muri Rayon Sports, yasabwe n’umutoza Zlatko Krmpotic utoza Yanga, gutsinda nibura igitego kimwe muri buri mukino.

Michael Sarpong usigaye akinira ikipe ya Yanga Africans SC yo mu gihugu cya Tanzania, ntari gushimwa n’mutoza w’iyi kipe muri iyi minsi kuko mu mikino itatu iheruka yatsinzemo igitego 1 gusa.

Uretse Sarpong, umutoza Zlatko yanahaye inshingano nk’iyi undi rutahizamu Yakouba Sagne we utabashije kubona igitego mu mikino 3 iheruka, avuga ko ubusatirizi bw’aba bombi butari gukora igikwiye. Yagize ati”Byazatubana ikibazo mu minsi iri imbere kuko gutsinda umukino gusa nta bitego bihagije ntaho byatugeza. Turacyafite umubare muto w’ibitego twatsinze kuva shampiyona yatangira. Ni aha ba rutahizamu bacu(Sarpong na Yakouba) kugira icyo babikoraho”.

Yanga yatsinze imikino 2 muri 3 iheruka ya Shampiyona,inganya 1 yakinnye na Tanzania Prisons. Abakinnyi babonye ibitego ni Michael Sarpong watsinze 1, Lamime Moro 1 na Mukoko Tonombe 1.

Michael Sarpong yasinyiye Yanga Africans SC nyuma yo gutandukana na Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published.