Umutoza Thierry Henry yapfukamye iminota 8:46 mbere y’umukino bakinnye na New England Revolution yibuka Floyd.

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuwa 10 Nyakanga 2020

Uyu Mutoza w’icyamamare mu mupira w’amaguru,ubu utoza Montreal Impact ‘Thierry Henry’, yapfukimishije ivi rimwe n’akaboko ke akamanika hejuru iminota 8:46 yose yibuka Gearge Floyd wazize irondaruhu, mbere y’uko umukino wa mbere wabo wo gusubukura shampiyona ya Major League Soccer(MLS) utangira.

Nyuma y’umukino Henry yatangaje ko buri wese yaba azi impamvu yabimuteye kandi ko yabikoze mu kumuha icyubahiro no kumushyigikira ntakindi.

Umwanya yamaze ukaba ungana n’igihe umupolisi wishe Gearge Floyd witwa Derek Chouvin yamaze apfukamye hejuru ye kandi nta ntwaro n’imwe yari afite bikamuviramo urupfu.

Uyu mutoza wahoze ari Rutahizamu w’ikipe ya Arsenal wanatwaye igikombe cy’isi n’ikipe ye y’Ubufaransa, asanzwe azwiho kwanga ivangura ruhu kuko kubera ko ryamukorerwaga mu myaka yashize ari mu kibuga, ubwo yaziraga uko asa.

Ejo bakina, uyu mukino ‘Henry’ yari yambaye nk’abakinnyi bakina Premeur League “Black Lives Matter”. Gusa siwe byagaragayeho gusa kuko no muyindi mikino yakurikiyeho abakinnyi bamwe na bamwe bagaragaje ibikorwa bitandukanye mu kurwanya iri vangura ruhu rikunze gukorerwa abirabura, kuko no k’umukino wahuje Orlando City na Inter Miami abakinnyi benshi b’abirabura bapfukamye n’ivi rimwe bazamura akaboko k’iburyo, abandi bari bambaye imyenda yanditseho ngo “Black and Proud” nk’uko bivugwa na Associated Press.

Igikorwa cyo gupfukama no kuzamura akaboko hafunzwe igipfunsi byagaragaye kuva kera cyane, kuko nko mu myaka ya kera ubwo imikino ya Olempiki yo mu 1968 yabereye Mexico, nibwo abakinnyi nka John carlos na Tommie Smith bazamuraga akaboko gafunze igipfunsi bamagana ironda ruhu, naho ibyo Gupfukama byo bivugwa ko byazankwe na Colin Kaepernick wakiniraga Francisco 49ers wabikoraga abandi bari kuririmba indirimbo y’ubahiriza Lata y’Amerika.

Ibikorwa byo kwamagana ivangura ruhu bizwi nka “Black movement” yamenyekanye cyane mu 1960 na 70, uyu mwaka byahujwe na “ Black Lives Matter”.

Iyi mikino y’iyi shampiyona aya MLS yasubukuwe nyuma y’uko yari yarasubitswe nyuma ya y’uko icyorezo cya coronavirus gifatirwa ingamba mu kwezi kwa Weruwe.

Iyi mikino ubu ikaba iri kuba nta mufana uhari, Umukino wahuje aya makipe warangiye ari kimwe cya New England Revolution kubusa bwa Montreal Impact itozwa n’uyu Mutoza (1-0).

Yabaye Rutahizamu ukomeye w’ikipe ya Arsenal ndetse yanatwaye igikombe cy’isi n’ikipe ye y’Ubufaransa

Leave a Reply

Your email address will not be published.