Umutoza Eric Nshimiyimana abona umusifuzi n’umuyaga nk’impamvu yo gutsindwa kwa AS Kigali

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Nyuma yo gutsindwa ibitego 4-1 mu mukino wamuhuje n’ikipe ya CS Sfaxien,Eric Nshimiyimana atoza AS Kigali,avuga ko byatewe n’umusifuzi ndetse n’umuyaga.

Ikipe ya AS Kigali yatsinzwe ibi bitego byose kuwa Gatandatu ushize,mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CAF Confederation Cup wabereye mu gihugu cya Tunisia ari na ho CS Sfaxien ibarizwa.

Igice cya mbere cy’uyu mukino,AS Kigali yaranzwe no kwihagararaho nyamara igeze mu gihe cya kabiri biranga ndetse igitsindirwamo ibitego bitatu bisanga kimwe cyari cyatsinzwe mu gice cya mbere.

Abasifuzi bo muri Seychelles basifuraga uyu mukino,bashinjwe kubogama no gufatira AS Kigali ibyemezo biyishyira mu kaga bavuga ko byanayibereye imbarutso yo gutsindwa umukino.

Ubwo kapiteni wa CS Sfaxien,Ahmed Ammar,yatsindaga igitego cya kabiri ku munota wa 54 w’umukino,byagaragaye ko hari ikosa ryari ryabanje gukorerwa myugariro Rurangwa Mosi ariko rikirengagizwa.

Ibi ni na byo byabaye ku gitego cya kane cyatsinzwe na Mohamed Soula ku munota wa 89,aho myugariro Rugirayabo Hassan yari yabanje gukorerwa ikosa rikirengagizwa.

Ibi byose ni byo umutoza Eric Nshimiyimana yahereyeho abwira itangazamakuru ko abasiguzi bamufatanyije n’umuyaga wasubizaga inyuma imipira ya AS Kigali.

Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzaba kuwa 21 Gashyantare i Kigali mu Rwanda. Kuri ubu AS Kigali irasabwa gutsinda ku kinyuranyo cy’ibitego 3 kugira ngo ibashe kugera mu matsinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published.