Umusore usa na Perezida Kagame yamusabye ikintu gikomeye(Amafoto)

ABANTU MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Mu gihugu cya Burkina Faso,mu murwa mukuru Ouagadougu,hari umusore usa neza na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagize icyo amusaba nk’umukuru w’igihugu.

Amafoto yashyizwe ku mbuga zo muri kiriya gihugu zirimo urwitwa Afrik Buzz na BT Media agaragaza uyu musore wenda gusa na Perezida Kagame haba mu isura ndetse n’igihagararo uretse ko imyaka yo ubona ko batayinganya.

Afrika Buzz,ikinyamakuru gikorera i Ouagadougou,kivuga ko uretse kuba uyu musore akiri muto, ubundi hari abashobora kumwita impanga ya Perezida Kagame Paul.

Uyu musore wahawe izina rya Kagame Paul w’i Ouagadougou, asanzwe afata nk’ikitegererezo Perezida Paul Kagame kubera ubuhanga bwe mu miyoborere myiza.

Avuga kandi ko mu byifuzo bye, ikiza ku isonga ari ukuzahura na Perezida Paul Kagame ku buryo uwazamuhuza na we yazaba amukoreye ikintu gikomeye mu buzima bwe.

Uyu musore iyo yambaye amataratara arushaho gusa na Kagame
Indi foto ye
Ifoto imugereranya na Perezida Kagame

Leave a Reply

Your email address will not be published.