Umushinga w’ibitaramo bya Teta Diana muri kamwe mu turere tugize Suède

IMYIDAGADURO
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuwa 29 Kanena 2020

Umuhanzikazi nyarwanda Teta Diana yamenyesheje abafana be n’abakunzi b’umuziki we muri rusange umushinga w’ibitaramo byagutse afitanye n’Akarere ka Skåne muri Suède.

Ibitaramo by’uyu muhanzikazi uherutse gusohora amashusho y’umuvugo yise “Ijuru ryanjye” yabyise “Iwanyu”. 

Bizaba muri Nyakanga cyangwa muri Kanama 2020, kuko ari bwo ibitaramo nk’ibingibi bizafungurwa muri Suède.

Ibi bitaramo bizabera mu mashuri yose aherereye mu karere ka Skåne, mu ntego yo gufasha abanyeshuri kwiga neza.

Teta Diana yabwiye itangazamakuru ko afite umushinga w’ibi bitaramo afitanye n’akarere ka Skåne “bigamije kwagura imbibi z’umuziki, ururimi n’umuco”.

Yavuze ko icyorezo cya Coronavirus cyahagaritse byinshi mu bitaramo yari afite hirya no hino mu Burayi, imipaka ifungwa avuye mu iserukiramuco “Têtes-à-têtes” ryabereye mu Bubiligi.

Teta Diana yavuze ko abantu bakomeje ingamba zashyizweho zo kwirinda Covid-19, basubira mu buzima busanzwe.

Ati “Iyi ndwara [Coronavirus] irakomeye, gusa dukomeje kwirinda icyizere kirahari cyo gusubira mu buzima busanzwe. Abantu bakomere ntibacike intege, kandi kwirinda bize mbere, nanjye aho ndi ni uko.”

Uyu muhanzikazi kandi yanavuze ko yagize impamvu zatumye yigiza inyuma igitaramo yagombaga gukorera kuri Internet, ariko ko mu minsi iri imbere azatangaza amatariki nyayo.

Teta Diana ni umuhanzikazi w’umunyarwanda wandika kandi uririmba injyana gakondo y’iwabo, utuye muri Suède.

Aherutse kuganira na Radio y’abanya- Suède yitwa P2 mu kiganiro cyitwa “Folkmusiken” abazwa ku muziki we muri rusange, by’umwihariko ku bihe bya guma mu rugo.

Teta yagarutse ku ngaruka ibi bihe byagize ku muziki, avuga ku Rwanda aho rugeze n’ibindi.

Iki kiganiro yagihuriyemo n’abahanzi batatu bakomeye mu njyana ya Folk Music, abanya- Suède babiri n’umwe wo muri Senegal.

Teta afitanye n’Akarere ka Skåne muri Suède ibitaramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.