Umuryango wa Tom Close uri mu gahinda ko kubura umubyeyi

IMYIDAGADURO
Sangiza iyi nkuru abandi

Umuryango w’umuhanzi ukomeye mu Rwanda, Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close,uri mu gahinda gakomeye nyuma y’uko sebukwe yitabye Imana.

Uyu mubyeyi witabye Imana ni se wa Niyonshuti Ange Tricia Close, akaba umugore wa Tom Close.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Mata 2021.

Ku rukuta rwe rwa Instagram,Tricia yavuze ko ikintu yahoze atinya kuva akiri muto kimubayeho. Ati:”Icyo natinye kuva nkiri umwana kiranze kirasohoye….Imana ikunyakirire mu gituza cyayo Papa Nkunda..”

Ange Tricia Close na Tom Close bashyingiranywe muri 2013. Bamaze kubyarana abana 3 n’undi wa kane barera bemeye kwakira nk’uwabo.

Close na Tricia kuwa 16 Kanama 2014 babyaye umukobwa w’imfura bamwita Ineza Ella, muri Kanama 2017 bibaruka umuhungu w’ubuheta bise Elan, muri Kamena 2019 babona undi mwana w’umuhungu wa gatatu watoraguwe i Nyagatare ku muhanda bemera kumurera nk’uwabo bwite ni mu gihe mu Gushingo 2019 bibarutse Irebe Elana

Leave a Reply

Your email address will not be published.