Umuryango wa Rusesabagina wareze u Rwanda mu rukiko rwa EAC

MURWANDA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Umuryango wa Paul Rusesabagina uvuga ko wamaze gutanga ikirego mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, cy’uko yafashwe binyuranyije n’amategeko, agashimutwa ndetse akimwa uburenganzira ku rubanza rutabogamye.

Iki kirego gitanzwe n’abamwunganira bashya bashyizweho n’umuryango wa Rusesabagina nyuma yo kongerewe indi minsi 30 ku gifungo cy’agateganyo yakatiwe.

Uruhande rwa Rusesabagina rwinubira uburyo yatawe muri yombi akagezwa mu Rwanda, mu gihe amakuru y’ifatwa rye ataratangazwa n’impande zombi.

Umuryango wa Rusesabagina uvuga ko wasabye urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) gutegeka abayobozi b’u Rwanda kumurekura ako kanya no guhagarika burundu kumukurikirana mu Rwanda.

Rusesabagina yamenyekanye ku isi kubera filimi “Hotel Rwanda” ishingiye ku nkuru y’uko yarokoye abantu muri Hôtel des Mille Collines i Kigali mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri ubu, Rusesabagina afungiye muri gereza ya Kigali i Mageragere aho ategereje urubanza mu mizi.

1 thought on “Umuryango wa Rusesabagina wareze u Rwanda mu rukiko rwa EAC

  1. Ariko Rusesabagina uwo ni iki,abanyarwanda muri 1994-1995 mu gihe bari barabuze ubuzima yabaga he?nuko ibintu byose abantu babihinduye Politike ,ubundi Rusesabagina nacyo yakagombye kuba avuze muri iki gihugu.no kuba yarahawe ubutabera ni amahirwe yagize.

Leave a Reply

Your email address will not be published.