Umurundi John Chris ni we ufite inzoga iryoshye ku isi muri 2021

ABANTU MU MAHANGA
Sangiza iyi nkuru abandi

Mu marushanwa y’inzoga nziza aba buri mwaka ategurwa n’ikigo ‘Monde Selection’, muri iki cyumweru inzoga yengwa n’umurundi John Chris Kavakure yegukanye umudari wa zahabu w’inzoga ya mbere iryoshe cyane muri uyu mwaka.

Iyo nzoga yitwa ‘Red Flo Bio’ yari ihatanye  n’ubundi bwoko bw’inzoga 3,100 zo mu bihugu 90 byo mu mahanga atandukanye y’isi ku nshuro ya 60.

Inzoga ziza muri iryo rushanwa ziba zigomba kuba ziifite urugero rwo gukara rwa 7.5. Irushanwa ‘Monde Selection’ ni irya kompanyi yitwa ‘International Quality Institute’ yo mu Bubiligi, ivuga ko ifite uburambe mu kureba no kumva neza ibikorwa bifite uburyohe kandi byiza mu guteka, kwenga, ubuzima ndetse n’ubwiza bw’ishusho ku isi.

Kavakure,umubiligi kandi unafite ubwenegihugu bw’umurundi ashima uwo mudari ngo kuko werekanye ko abanyafrika muri rusange n’abarundi by’umwihariko bashoboye.

Yagize ati:”Kuba mbonye  uyu mudari ndi umurundi, mvuka mu Bwiza, biha imbaraga abakiri bato ko mu bikorwa bakora, ko ejo hashobora kuboneka umu John Chris mu buhinzi, mu budozi no mu korora.”

Kavakure amaze gukora ubwoko burenga 20 bw’inzoga mu ruganda rwe rwa ‘Les Brasseries de Flobecq’ ruri mu Bubiligi, akaba ashobora gukora ama ‘hectolitres’ 30.000 ku musi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.