Umuraperi Jay Polly yapfuye bitunguranye

IMYIDAGADURO MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Umuhanzi Tuyishime Joshua,wamamaye cyane ku izina rya Jay Polly,yitabye Imana azize uburwayi aho yari arwariye mu bitaro bya Muhima mu mujyi wa Kigali.

Uyu muhanzi Jay Polly yari uherutse gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo kubera ibyaha yakekwagaho, yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane mu bitaro bimwe biherereye mu Mujyi wa Kigali nk’uko tubikesha umwe mu bazi amakuru y’urupfu rw’uyu muraperi.

Uyu muhanzi yagejejwe ku bitaro bikuru bya Muhima biherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali aho yajyanywe akuwe muri gereza aho yari afungiye.

Ngo yafashwe n’uburwayi aho yari afungiye muri Gereza ya Mageragere, ahita ajyanwa kuri biriya bitaro ariko ahita yitaba Imana.

Jay Polly yigeze kuyobora injyana ya ‘rap’ yo mu Rwanda dore ko yanegukanye irushanwa ryigeze kubaho ari na ryo rya mbere ryabayeho rikomeye mu Rwanda rya PGGSS, yari afite abakunda ibihangano bye batari bacye.

Jay Polly yakunzwe mu ndirimbo ze nyinshi nka “Ndacyariho Ndahumeka”,”Ku Musenyi” ndetse no mu zindi yakoranye n’itsinda rya Tuff Gangs.

Leave a Reply

Your email address will not be published.