Umupaka uhuza Gisenyi na Goma wongeye gufungurwa

MURWANDA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

U Rwanda ku bwumvikane na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo byafashe umwanzuro wo gufungura umupaka uhuza imijyi ya Gisenyi na Goma ariko hagakomeza kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Iki cyemezo kishimiwe n’abenshi, cyafashwe mu nama yabereye mu mujyi wa Goma kuwa Mbere tariki ya 2 Ugushyingo 2020, yahuje intumwa z’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ikaba yari iyobowe na na Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’uw’intara y’Iburengerazuba mu Rwanda, Munyentwari Alphonse.

Mu itangazo ry’imyanzuro y’iyi nama ryashyikirijwe abanyamakuru, rigaragaza ko mu byemejwe n’impande zombi harimo:

  1. Korohereza urujya n’uruza rw’abanyeshuri, abarimu n’abaganga bo mu bihugu byombi.
  2. Gukangurira abaturage b’ibihugu bombi kwirinda kwambikira mu nzira zitemewe no kubashishikariza ingamba zo kwirinda Coronavirus.
  3. Passports na laissez-passer ni byo byangombwa by’inzira byonyine byemewe ku bihugu byombi muri iki gihe cya Coronavirus.
  4. Abarwayi bava mu bihugu byombi bemerewe gutambuka
  5. Abakora ubucuruzi buciriritse ariko bibumbiye mu mashyirahamwe ni bo bonyine bemerewe kwambuka umupaka muto uhuza ibihugu byombi n’ibinyabiziga biremereye.
  6. Kwambuka umupaka bizakorwa hifashishwa gupima n’izindi ngamba zisuzuma ubuzima bw’abambukiranya
  7. Korohereza urujya n’uruza rw’abaturage hibandwa cyane ku bashaka serivisi z’ingenzi
  8. Uhereye ejo hashize, hashyizweho urwego rw’ihanahana makuru kuri Coronavirus hagati y’impande zombi

Uyu mupaka wa Goma uhuza umujyi wa Gisenyi n’uwa Goma, umaze amezi 7 ufunze. Ufunguwe nyuma yo gutakamba kw’abaturage kwakomeje kumvikana, dore ko ubuzima bwa benshi bwari buwushingiyeho.

1 thought on “Umupaka uhuza Gisenyi na Goma wongeye gufungurwa

Leave a Reply

Your email address will not be published.