Umupadiri Rugirangoga Ubald yanduye coronavirus

IYOBOKAMANA MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Rugirangoga Ubald, umupadiri ukunzwe cyane n’abatari bake biganjemo abayoboke ba Kiliziya Gatorika, kuri uyu wa 21 Ukwakira 2020 byamenyekanye ko yanduye Covid-19.

Aya makuru yatangarijwe ku rukuta rwa Facebook rwa Padiri Rugirangoga, ari na rwo akunze gukoreraho isengesho ry’ishapure ya rosari, bivugwa ko rikiza indwara mu buryo bw’amashusho.

Iri tangazo Padiri Rugirangoga yarishyize kuri Facebook, nyuma y’iminsi 4 yari ishize atagaragara muri iri sengesho riba buri munsi, bikaba byateraga abenshi mu bamukurikira kwibaza icyamubayeho.

Ubutumwa buragira buti”Turisegura kubera ko hatabayeho isengesho ry’ishapure mu minsi mike ishize. Padiri Ubald arasaba kumusengera. Yagaragaweho Covid-19 ntabwo ameze neza”.

Abamukurikira bahawe ihumure ry’uko Padiri Rugirangoga ari kwitabwaho ndetse ashobora kumera neza mu minsi ya vuba. Isengesho rizakomeza igihe uyu mupadiri azaba yamaze kumera neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published.