Umunyedini Niyomwungere Constantin yabwiye urukiko uko yagejeje Rusesabagina i Kigali

MURWANDA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Constantin Niyomwungere,umunyedisi w’umurundi,yabwiye urukiko ko ari we wagize igitekerezo akanabeshya Paul Rusesabagina kugeza amugejeje mu Rwanda mu gihe we yari azi ko agiye i Burundi.

Ibi Niyomwungere yabitangarije mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu,aho  Rusesabagina we yavuze ko ari umuntu washimuswe agafatwa bugwate. Yanze ko Niyomwungere atanga ubuhamya kuko avuga ko yamureze mu zindi nkiko,kandi akaba ari na we wanshimuse akamugeza i Kigali.

Niyomwungere yavuze ko mbere yavuganaga na Rusesabagina, na nyuma y’ibitero byiciwemo abantu mu Rwanda by’umutwe wa FLN akamubwira ko ‘abasirikare be ari bo babikoze’.

Yabwiye urukiko ko ikintu cyamutunguye kikanamubabaza ari uko Rusesabagina yamubwiye ko atababajwe nuko abantu bishwe. Ati: “Yarambwiye ngo ‘ikimbabaje si ukubona bica abantu ahubwo ni ukubona Sankara ajya ku iradiyo akavuga ko ari bo babikoze.

Ngo Rusesabagina yarongeye ati:”Bari kubikora bakinumira byaba ngombwa tugatangaza muri za reseaux sociaux tubishyira kuri leta, mu rwego rwo kwangisha abanyagihugu ubuyobozi.”

Niyomwungere yavuze ko byamubabaje cyane agashaka uko ahagarika kongera kuvugana na Rusesabagina, ariko kandi ngo akarushaho gushaka kumenya uwo muntu uwo ari we.

Yavuze ko nyuma mu 2019 yaje mu Rwanda, akaza gufatwa n’ubugenzacyaha (RIB) babonye ko yavuganaga na Rusesabagina, nyuma y’iminsi itanu afunze akemera gukorana nayo.

Ati: “RIB banyeretse impfubyi n’abapfakazi basigaye n’imodoka zahiye kubera abo basirikare biwe, mfata icyemezo ko nzakora byose akagezwa imbere y’ubutungane.”

Avuga ko Rusesabagina nyuma yaje kumubwira ko ashaka kujya i Burundi kandi yifuza ko bajyana, nawe abimenyesha RIB.

Niyomwungere yemeye ko yagiye amubaza amakuru yose, anamwemerera ko azamufasha kugerayo mu ndege bwite kuko Rusesabagina yari afite ubwoba bwo kujya mu ndege rusange, kuko hari impapuro leta y’u Rwanda yari yaratanze zo kumuta muri yombi.

Niyomwungere ati: “Ndamubeshya, mubwira ko indongozi (abayobozi) zo mu Burundi zemeye kumurihira indege bwite, ariko nta ndongozi yo mu Burundi nigeze mvugana nayo.

“Ndabivuga yumva, kubera intimba yo kubona ibyo bakoze n’amarira y’abana naravuze nti ‘reka mbikore’.

“Nkora operation yose nk’uko yari ikwiriye, umugabo yari yishimye cyane y’uko agiye kubonana n’abantu biwe.”

Niyomwungere avuga ko Rusesabagina yamubwiye ko agiye kubonana n’abakuriye inyeshyamba za FLN.

Yavuze ko mu mugambi bateguye igihe kirenga ukwezi bumvikanye guhurira i Dubai kuko Rusesabagina atari yizeye ibihugu by’iburayi ku nyandiko mpuzamahanga zo kumufata.

Niyomwungere yasobanuye uburyo yamwakiriye i Dubai, na RIB yateguye indege yo kumutwara, kugeza binjiranye mu ndege bwite bombi, ariko Rusesabagina azi ko bagiye i Bujumbura.

Niyomwungere ati: “Tumaze kururuka [i Kigali] niwe wambwiye ati ‘jya imbere tugende’, twaramanutse tugeze hasi, haza abagabo babiri umwe ahita yereka Paul urupapuro [baramufata], nanjye ngenda mu modoka yanjye, ni aho mperukanira na Paul.”

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko hakoreshejwe amayeri y’igipolisi ku ukekwaho icyaha kugira ngo afatwe, kandi ibyo bidakuraho ko uregwa abazwa ibyaha aregwa.

Urukiko rwavuze ko tariki 10 z’uku kwezi kwa gatatu ruzasoma umwanzuro ku nzitizi z’iburanisha zatanzwe n’uruhande rwa Rusesabagina.

Leave a Reply

Your email address will not be published.