Umunyarwandakazi Idamange Iryamugwiza Yvonne yagejejwe imbere y’urukiko

ABANTU MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Umunyarwandakazi Idamange Iryamugwiza Yvonne,yitabye urukiko rw’ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa Kane tariki 04 Werurwe 2021 ngo yisobanure ku byaha aregwa birimo icyo guteza imvururu muri rubanda.

Ni mu rubanza ruri bube kifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga,rukabera mu cyumba cy’urwo rukiko.

Idamange yatawe muri yombi n’Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza(RIB),tariki 15 Gashyantare 2021. Ubu agiye kuburana ari aho afungiye kuri sitasiyo ya RIB i Remera.

Muri uru rubanza rugiye gutangira,habanje kugaragazwa amashusho ya Idamange ari kuganira n’umwunganira mu mategeko bari aho kuri sitasiyo ya RIB i Remera.

Mu rubanza rwe,Idamange yunganiwe n’abanyamategeko babiri:Me Felecien Gashema na Me BruCe Bikotwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published.