Umunyamakuru Uwimana Agnes yarekuwe

MURWANDA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Umunyamakuru Uwimana Agnes wari wafunzwe ku itegeko ry’umucamanza mu rubanza rwa Idamange, yarekuwe mu joro ryakeye.

Uwimana ukuriye ikinyamakuru kigenga Umurabyo,yari yafashwe kuwa kabiri,ubwo umucamanza warimo asoma umwanzuro w’urukiko ku rubanza rwa Idamange, yategekaga ko afatwa agafungwa kubera gukora ibyo urukiko rwabujije.

Umucamanza yamushinje gufata amajwi mu rukiko kandi babibujije, Uwimana we yavugaga ko ayo mabwiriza yatanzwe adahari.

Idamange byemejwe ko afungwa iminsi 30

Idamange Iryamugwiza Yvonne w’imyaka 42, yafashwe hashize amasaha macye atangaje videwo ishingiyeho bimwe mu byaha bitandatu aregwa.

Umucamanza yavuze ko Idamange yakerereje igikorwa cyo kumusaka yanga gukingurira abaje kugikora, ngo aranabarwanya.

Idamange yari yavuze ko kumusaka byagejeje saa tanu z’ijoro bakajya kumufunga saa munani z’ijoro, kandi bitemewe n’amategeko, anavuga ko abaje kubikora batari bafite ibibaranga.

Umucamanza yavuze ko icyaha kindi aregwa cyo gutanga sheki itazigamiye nta mpamvu igaragazwa cyaburanishirizwa rimwe n’ibindi bitanu aregwa kuko bitakorewe mu gihe kimwe.

Nyuma y’uko umucamanza ategetse ko akomeza gufungwa, Idamange n’umwunganira bakurikiraga bari aho afungiye kuri polisi i Remera, bahise bavuga ko bajuririye icyo cyemezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.