Mumubabarire- Imbamutima z’abakunzi ba ruhago nyuma y’igifungo cy’imyaka 2 Jado Castar yakatiwe

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Nyuma y’iminsi 23 atawe muri yombi, Bagirishya Jean de Dieu uzwi cyane nka Jado Castar akaba Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda(FRVB),kuri ubu urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwamuhamije ibyaha aregwa rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri.

Kuwa 20 Nzeri 2021 ni bwo Bagirishya yatawe muri yombi, akurikiranyweho icyaha cyo
gukoresha inyandiko mpimbano, nyuma y’uko ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abari n’abategarugori ihagaritswe kubera bamwe mu bakinnyi bakoreshejwe batujuje ibisabwa.

Bamwe muri abo bakinnyi harimo: Apolinario Carorile Taiana, Moreira Bianca Gomes, Aline Siqueira na Mariana Da Silva bose bakomoka muri Brazil.

Byaje kumenyekana ko aba bakinnyi batujuje ibisabwa ubwo u Rwanda rwari rugiye gukina na Senegal mu mukino w’umunsi wa gatatu w’igikombe cy’afurika cyabereye mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka.

Nyuma y’uko bigaragaye ko u Rwanda rwakoresheje abakinnyi batujuje ibisabwa, byahise byemezwa ko irushanwa rikomeza ariko ikipe y’igihugu y’u Rwanda igakurwamo, ibintu byahaye isura mbi igihugu cy’u
Rwanda mubyukuri.

Jado Castar, yahise atabwa muri yombi tariki 20 Nzeri 2021, nyuma y’iperereza ryakozwe ryiga ku
mpamvu zatumye u Rwanda rusezererwa muri iyi mikino maze kuri uyu wa gatatu tariki 13 Ukwakira,yemera ibyaha byose aregwa, urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri.

Bamwe mu bakurikiranira hafi ibya ruhago, bakimara kumva ayo makuru bahise batangira
kwihanganisha Bagirishya Jean de dieu umwe mu banyamakuru b’imikino bakomeye hano mu Rwanda,aho bahurizaga kukuba ibyo yakoze yarabikoreye inyungu z’igihugu atari inyungu ze bwite.

Ng’ibi bimwe mu bitekerezo bya bamwe mu bamenye ibyo gufungwa kwa Jado Castar…

Leave a Reply

Your email address will not be published.