Umunyamakuru afunzwe azira gufata amajwi mu rubanza rwa Idamange

MURWANDA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Umunyamakuru Nkusi Uwimana Agnes w’Ikinyamakuru Umurabyo, yafunzwe ku itegeko ryatanzwe n’umucamanza wasomaga umwanzuro w’urubanza rwa Idamange Iryamugwiza Yvonne ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, azira kuba yafashe amajwi mu rubanza kandi urukiko rwabibujije.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Werurwe 2021, ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruherereye i Kibagabaga rwasomaga imyanzo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, mu rubanza ubushinjacyaha buregamo ibyaha bitandukanye Idamange Iryamugwiza Yvonne.

Nk’uko ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru kibivuga,isomwa ry’imyanzuro ryenda kugera ku musozo, ni bwo umunyamakuru Agnes Nkusi Uwimana yasabwe n’umucamanza ko amuhereza telefone ye kuko ngo yayifatishije amajwi kandi yari yabibujije mbere.

Umucamanza yamusabye gukuramo ijambo banga (password) ngo arebe ibyo yafashe, nyuma ahita ahamagara umupolisi ngo amufunge aho yavuze ko asibye ibyo yari yafashe kandi yanabifashe bitemewe, umucamanza avuga ko azamwiregera akoresheje ububasha ahabwa n’amategeko hanyuma umunyamakuru bahita bamujyana kumufunga.

Urukiko rwategetse ko Idamange afungwa iminsi 30 mu gihe hagikorwa iperereza hanakusanywa ibimenyetso ku byaha akurikiranweho. Umucamanza yavuze ko hari impamvu zikomeje zituma uregwa akekwaho ibyaha ashinjwa kandi hakaba hari impungenge ko yatoroka ubutabera aramutse arekuwe.

Muri uru rubanza imyanzuro yasomewe mu cyumba cy’Urukiko mu gihe Idamange n’umwunganira mu mategeko bari babikurikiranye mu buryo bw’ikoranabuhanga bari aho afungiye i Remera. Idamange yahise avuga ko ajuririye imyanzuro y’urukiko.

Si ubwa mbere Uwimana afunzwe kuko yigeze kumara imyaka 4 y’igifungo muri Gereza Nkuru ya Kigali ahahoze hitwa 1930,nyuma yo guhamywa n’urukiko ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo no gusebya umukuru w’igihugu,afungurwa kuwa 18 Kamena 2014.

Leave a Reply

Your email address will not be published.