Umukunzi wa Yverry yamutunguje amagambo akomeye ku isabukuru ye

IMYIDAGADURO
Sangiza iyi nkuru abandi

Umuhanzi Rugamba Yverry,uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda,yifurijwe isabukuru y’amavuko n’umukunzi we Uwase Vanessa,amusabira guhirwa mu buzima kandi byose ko bazabigeranaho.

Umuhanzi Rugamba Yverry yavutse tariki ya 5 Werurwe 1994, ni itariki y’amavuko asangiye na mushiki we Immaculée n’ubwo batavutse mu mwaka umwe. Ku munsi w’ejo Yverry akaba yarizihizaga isabukuru y’imyaka 27.

N’ubwo isabukuru ye yabaye ku munsi w’ejo hashize, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu umukunzi we yafashe umwanya amubwira amagambo meza yuje imitoma aryoheye amatwi mu mujyo w’indirimbo z’uyu muhanzi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati:“Nkwifurije ibyishimo, ubuzima, umunezero n’iterambere mu buzima, nyuma ya byose ibyo ufite uzabisangira nanjye. Ntuzabikora? Isabukuru nziza mboni y’amaso yanjye akaba umuntu nkunda mbikuye ku ndiba y’umutima wanjye.”

Muri Kanama 2019 ni bwo Yverry na Uwase Vanessa bahishuye ko bari mu rukundo, ibi babigaragarije ku mbuga nkoranyambaga aho bateranye imitoma, byari bisembuwe n’ifoto Yverry yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ahamya ko ari mu rukundo n’uyu mukobwa, amakuru avuga ko urukundo rwabo rwatangiye mu ntangiriro za 2019.

Rugamba Yverry ni umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo z’urukundo nka ’Nk’uko njya mbirota’, ’Amabanga’, ’Naremewe’, ’Umutima’ n’izindi zuje amagambo azamura imbamutima z’abakundana baba abashakanye ndetse n’abakirambagizanya.

Yverry mu munyenga w’ukundo na Vanessa
Abenshi bavuga ko aba bombi baberwa
Urukundo rwa Yverry na Vanessa rumaze igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published.