Umukinnyi wahoze muri Mukura VS “Evode Ntwari” yasinyiye ikipe ya Police.

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 1 Nyakanga 2020

Uno mukinnyi Ntwari Evode wabanje kujya akina mu ikipe ikomeye hano mu gihugu ya APR FC yasinyiye Mukura VS Mu mwaka wa 2019 nyuma yo kwirukanwa mu bakinnyi 16 bari basezerewe, aho yaraje kuyifasha mu kuyikinira imikino ya Secafa Kagame cup yab 2019 none ubu akaba yamaze gusinyira Police Fc.

Ibi bikaba bibaye nyuma y’uko uyu mukinnyi yari yamaze kwandikira Mukura vs ayisaba gusesa amasezerano dore ko iyi kipe yananiwe kubahiriza masezerano bagiranye harimo no kuba bari bamaze amezi agera kuri arindwi(7) badahembwa.

Kuko nyuma yo kubandikira mukura itabyakiriye neza byabanje gukurura imanza zikomeye dore ko byagejejwe no muri FERWAFA aho yabasabye ko bakicara bakumvikana banzura ko ikipe iyo ariyo yose izamukenera izabanza ikumvikana na Mukura aribyo iyi kipe y’abashinzwe umutekano yakoze maze ikaba yamaze kwegukana uyu musore.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati asatira izamu, ubu ni umukinnyi wa Police Fc kuko umwaka yari asigaranye ubu Police yayaguze milioni esahatu(3) akazajya ahembwa ibihumbi 400 buri kwezi.

Hari hashize igihe ibitangazamakuru byinshi bitangaza amakipe atandukanye yifuza uyu musore nka Kiyovu sports,Gasogi united ndetse na Rayon sport .

Ibijyanye n’amafaranga ya Recruitement, yahawe milioni umunani z’amanyarwanda aho eshatu zizasubizwa Mukura we agafata eshanu .

Evode wahoze akinira Mukura VS yamaze gusinyira ikipe y’abashinzwe umutekana Police FC

Leave a Reply

Your email address will not be published.