Umuherwe Charles Feeny wifuzaga gukena yabigezeho

MU MAHANGA
Sangiza iyi nkuru abandi

Umuherwe Charles Feeny, uzwi cyane nka Chuck, yamamaye ku butunzi bwe gusa biza kuba akarusho ku gitekerezo yagize cyo guharanira kuba umukene, aho yaje kubigeraho kuri ubu akaba abayeho nta modoka cyangwa inzu agira.
 

Uyu mucuruzi rurangiranwa ufite amamuko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amaze iminsi mike yesheje umuhigo we aho bwa nyuma yatanze akayabo ka miliyari $8 ngo zifashishwe n’imiryango y’abagiraneza ku isi.

Yagize ati”Nahoranaga igitekerezo kitajya kimva mu mutwe ko umuntu asabwa gutanga umutungo we mu gufasha abandi”. Uyu mushoramari yamaze igihe kirekire atangaguza amafaranga atagira ingano.

Mu mwaka wa 2017, ubwo umunyamakuru wa BBC, Gerardo Lissardy, yamubazaga impamvu ibi byose yabikoraga mu ibanga rikomeye, yamusubije ko nta mpamvu yo kwibwira abantu ko uri kugirira abandi neza.

Umwanditsi Conor O’Clery, yanditse igitabo kivuga kuri Feeney, avuga ko uyu mugabo mu bikorwa bye yatijwe umurindi n’igitabo cy’ubucuruzi kizwi nka ‘Gospel of Wealth’, cyanditswe na Andrew Carnegie.

Imwe mu mirongo y’iki gitabo nka ”Gupfa uri umukire ni ugupfana ikimwaro”, yasize inkovu mu bwonko bwa Feeney. Yatemberereye ibice byinshi bitandukanye ku isi mu ibanga, ashakisha inzira yakuzuzamo intego ye.

Ubusanzwe Chuck Feeny ni nde?

Charles F. Feeney yavukiye mu mujyi wa Elizabeth wo muri New Jersey mu mwaka wa 1931. Nyina yakoraga nk’umuforomo mu bitaro naho se akaba yari umukozi mu kigo cy’ubwishingizi.

Feeny akiri umwana muto ntiyasibaga kwerekana impano ye yo kuzaba umucuruzi. Ku myaka ye 10, Feeny yabashaga kugenda ku muryango ku wundi acuruza amakarita. Mu busore bwe, Feeny yaje kujya mu gisirikare ndetse anarwana mu ntambara yahuje igihugu cye na Koreya.

Feeny yashyize imbaraga no mu by’amasomo ndetse aza kuba umuntu wa mbere mu muryango we wabashije kwiga Kaminuza. Nyuma yo gusoza amasomo ye mu ishuri rya Cornell University yo muri New York , yatangije ubucuruzi bwe aho yagemuriraga ibicuruzwa abasirikare ba Amerika bari mu makambi yabo ku mugabane w’Ubulayi.

Ubucuruzi bwa Feeny bwafashe indi ntera buramuhira, agira amaduka atandukanye, ndetse mu mwaka wa 1960 aza gushinga Kompanyi afatanyije n’uwitwa Robert Miller.

Feeney yagiye atanga utuyabo tw’amafaranga y’imfashanyo mu bihugu nka Australia, Cuba na Ireland. Yagize ati”Ibi byose simbikora ngamije izindi nyungu”. Nyuma yo gutanga miliyari $8, uyu muherwe asigaye nta kintu afite.

Ati”Umuntu akwiye gutanga umutungo we ngo abantu babeho aho kuwutanga ngo atsembe bagenzi be, ibi nibiramuka bitagenze gutya abantu bazubaka urwango mu bisekuruza byabo bizavuka nyuma”.

Kuri ubu Feeny yibera mu mujyi wa San Fransisco, mu nzu y’ibyumba 2 abanamo n’umugore we Helga.

Yiswe James Bond,umugiraneza

Mu mwaka wa 1982, Feeny yatangije ishyirahamwe mpuzamahanga rya Atlantic Philanthropies Foundation, iri rikaba ryaragemuraga ibintu ku yindi miryango y’abagiraneza ku isi hose.

Mu gihe cy’imyka 15 ya mbere, Feeney yatanze amafaranga menshi bituma bamutazira izina rya James Bond w’umugiraneza kugeza yiyerekanye mu mwaka wa 1997.

Igitekerezo cya Feeny cyo gutanga ibyo ufite mu gihe ukiriho, cyabereye urugero abandi baherwe barimo na nyiri Microsoft, Bill Gates na Warren Buffet.

Feeny ntabwo yamenyekanye cyane nk’abandi baherwe kuko we yamaze imyaka 15 yose atanga mu buryo bw’ibanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published.