Umuhanzikazi Sunny yiyamye abanenga amabere ye bavuga ko yaguye

IMYIDAGADURO
Sangiza iyi nkuru abandi

Umuhanzikazi Ingabire Dorcas, wamamaye ku izina ry’ubuhanzi rya Sunny, kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020 yiyamye abanenga imiterere y’amabere ye bavuga ko yaguye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram rukurikirwa n’abasaga 213000, Sunny yibajije impamvu hari abavuga ko amabere ye yaguye kandi ntawe ahagarariye mu buzima. Yagize ati”Harya ngo mfite amabere yaguye! Uziko yamuhagararira mu rukiko cyangwa akamuhagararira ku nzu nk’ipoto cyangwa akamuhagararira mu buzima bwe bwa buri munsi, ambwire ndare nyahagaritse”.

Nk’uko bisanzwe ababonye ubu butumwa bwe bahise bamwanjama banenga inyandiko ye ndetse banamuninura, gusa urundi ruhande rukamurengera ruvuga ko kuba amabere y’umugore wonkeje yagwa nta gisebo kirimo ndetse bidatangaje.

Umwe yagize ati”Ubundi ni uruhe rurimi wavuga ukanandika neza koko Sunny? Uzi ko nta rurimi na mumwe uzi”? Undi ati”Uri umubyeyi kandi waronkeje,abo bitanyura birabareba bihorere”.

Si ubwa mbere abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram bajora imiterere y’umubiri we, kuko mu minsi yashize ubwo yaganiraga mu buryo bwa ‘live’ n’abafana be, abenshi banenze imyitwarire ye yo kwiyambika ubusa.

Sunny ni umuhanzikazi nyarwanda wamenyekanye mu ndirimbo nka “Property”,”Kungola” yakoranye na Bluce Melody,”Rihanna” aherutse gusohora n’izindi zitandukanye.

Ubutumwa bwa Sunny

Leave a Reply

Your email address will not be published.