Kenya:Umuhanzi Kidum ari koroherwa imvune yagize aguye kurubyiniro mu gitaramo

IMYIDAGADURO
Sangiza iyi nkuru abandi

Ynditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 6 Nyakanga 2020

Tariki 5 Nyakanga 2020 kumunsi wo ku cyumweru nijoro, abenshi mubakurikiranaga igitaramo cye yakoreye kuri murandasi(Internet) baribaza uko amerewe nyuma y’uko yituye hasi icyo gitaramo kigahita kirangirira aho.

Uyu muhanzi witwa Jean-Peerre Nimbona uzwi cyane ku izina rya Kidum utuye i Nairobi muri kenya , kugeza ubu ari kwitabwaho n’umuganga uvura ingingo zagize ikibazo uzwi nka (Physiotherapist) nyuma y’uko aguye kurubyiniro ari mugitaramo.



Mu kiganiro amaze kugirana na BBC yagize ati:” Nagiye kumva numva ‘Crampes’iramfashe ku ijosi hafi y’igikanu, yahereye kare kuko yari imfashe bwa gatatu ari bwo nahise nitura hasi kuko bwo yaje ifite imbaraga nyinshi”.

Ku cyumweru tariki 5 Nyakanga 2020 nibwo kidum yari mu gitaramo cyanyuraga kuri murandasi (internet) hamwe n’abamufashaga bgagize itsinda “The Boda Boda Band”.

Yanavuze ko igitaramo cyahise gihagarara kubera ko kitari gukomeza atakirimo, anatangaza ko kizasubirwamo ikindi gihe.

Mu bindi yatangaje ni uko ari koroherwa kandi ko isaha ku isaha ashobora kuva kwa muganga.

Uyu muhanzi aherutse gusohora indirimbo ye yise ‘Hayafai’, uyu mugabo kandi akaba mu babahanzi bakunzwe cyane mu gihugu cy’uburundi akomokamo / cy’amavuko ndetse no mu Rwanda no muri Kenya atuye kugeza ubu.

Jean-Peerre Nimbona uzwi cyane ku izina rya Kidum ubu atuye i Nairobi muri kenya



Leave a Reply

Your email address will not be published.