Umuhanda Nyaruguru Munini watangiye gushyirwamo kaburimbo.

MURWANDA UBUKUNGU
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 13 Kamena 2020

Ibikorwa byo kugeza ibikorwaremezo abatuye akarere ka nyaeuguru birarimbanyije aho kuri ubu ahagezweho igice kiva ku Biro by’ako Karere cyerekeza ku Bitaro bya Munini (Umuhanda Ndago-Munini).

Umuhanda Ndago- Munini ugera ku bilometero birindwi, ni igice kimwe cy’umuhanda Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya n’ibilometero 66, watangiye kubakwa muri Werurwe 2019 biteganyijwe ko uzuzura muri Nzeri 2021 muri gahunda yambukiranya umwaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yabwiye #Imirabyo ko imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo iri kwihuta ku buryo bizeye ko uzuzura kandi mugihe bihaye ntakabuza.

Habitegeko yavuze ko n’Ibitaro bya Munini bigiye kuzura kuko imirimo yo kubyubaka igeze hafi ku musozo.

Ibitaro bya Munini aho uwo muhanda werekeza nabyo byatangiye kubakwa ku buryo bugezweho muri Werurwe 2018; biteganyijwe ko bizuzura bitwaye asaga miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuhanda Nyaruguru Munini
Inyubako igezweho y’ibitaro bya Nunini

Leave a Reply

Your email address will not be published.