“Umugambi” Indirimbo nshya ya Muvunyi Innocent, yasohoye ikaba ikomeza imitima y’abantu muri ibi bihe bitoroshye bya covid 19.

IYOBOKAMANA
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 20 Nyakanga 2020

“Ijambo ry’Imana ridusaba gushima mu bihe byose , haba mu bibi cyangwa mu byiza niho umugambi w’Imana w’igaragariza ´Bityo nahawe ijambo ryo guhumuriza ndetse no kugarurira ibyiringiro abatuye isi bose”. Amagambo meza arema umutima Muvunyi yavuze nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo ye nshya yise – Umugambi.

Muvunyi waririmbye iyi ndirimbo yise ‘Umugambi’ ni umuhanzi nyarwanda uba muri Zambia.

Mubyo yabwiye Imirabyo.com, yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yayanditse nyuma y’uko abonye ishobora gufasha benshi muri ibi bihe bikomeye bya Covid-19 bimaze kwibasira abatari bake kuri iyi si ya rurema.

Ati “Muby’ukuri iyi ndirimbo nayanditse nkuye inspiration mu bihe bikomeye byugarije isi byatewe n’icyorezo cya Covid-19”.

Yavuze kandi ko iki cyorezo cyababaje benshi abandi bakiheba.

 Ati:”Benshi barababaye cyane, abandi barihebye bikomeye kandi koko ibihe turimo bikomereye buri wese”.

Yatangaje ko indirimbo yasohoye irimo ubutumwa bw’ihumure yahawe n’Imana kuko ibi bihe turimo hariho benshi babayeho bataka ubukene ku buryo bamwe babuze n’ibyiringiro.

Mu kiganiro na Imirabyo.com, Innocent Muvunyi yagize ati “Ijambo ry’Imana ryanjemo rirambwira riti, ‘Imana itararema isi yari ituzi kuko ariyo tangiriro ikaba n’iherezo kuko ibyo tunyuramo byose irabizi”.

Iyi ndirimbo yayihawe mu rwego rwo kugarura ibyiringiro mu bana b’Imana.

Ati:”Nahawe ijambo ryo kugarura ibyiringiro mu bantu bose bizera kandi bagakunda Imana rurema, Nkuko ijambo ryayo ridusaba gushima mu bihe byose haba mu bibi cyangwa se mu byiza kuko ariho umugambi wayo usohorera”.

Ati “Iri jambo narihawe kugira ngo hatagira ukurwa mu byizerwa n’ibihe turimo bisa nkaho bitugoye cyane, kugira ngo abashaka ubwami bw’Imana baharanire iteka gukiranuka kwayo, bayihange amaso yo Mugenga w’ibihe byose, ibisigaye byose nabyo yiteguye kubisohoza”. 

Mubyo yasabye abantu yabasabye yinginga ko bakumva ubutumwa yabageneye buvuga ko ntawukwiye kwiheba no gucika intege kuko Imaba iri kumwe natwe kandi ikaba ariyo nyir’ububasha muri byose.

Ati “Nta mpamvu nimwe yo kwiheba, nta mpamvu yo gucika intege turi kumwe n’Imana ihambaye kandi ishoboye byose. “Iradukunda icyo ishaka ko kitubaho kiraba, rero mucyo tuyihange amaso ibisigaye byose izabikora”.

Innocent Muvunyi yakoze indirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure

Leave a Reply

Your email address will not be published.