Umubyeyi wa Ronaldihno yishwe na Coronavirus

IMIKINO IMYIDAGADURO
Sangiza iyi nkuru abandi

Umubyeyi w’umukinnyi w’umunya-Brazil Ronaldihno Gaucho wamenyekanye cyane mu mupira w’amaguru ku isi,yapfuye azize icyorezo cya Coronavirus.

Uyu mubyeyi wapfuye ni Dona Miguellina Elói Assis Dos Santos,nk’uko inkuru y’urupfu rwe yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Amerika,iza no kwemezwa n’imbuga zitandukanye zirimo urwa FC Barcelona;ikipe Ronaldihno yakiniye igihe kirekire.

Dona Miguellina apfuye afite imyaka 71 y’amavuko. Yaramaze amezi hafi abiri arwana n’iki cyorezo yanduye mu Kuboza kwa 2020. Apfuye yavurirwaga mu bitaro bya Mãe de Deus biri mu mujyi wa Porto Alegre aho yari anatuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.