Ukuri: Inkweto za shitani zamaze kugera ku isoko zigura akayabo k’amadorali 1018 umuguru umwe

ABANTU IMYIDAGADURO UTUNTU N'UTUNDI
Sangiza iyi nkuru abandi

Izi nkweto z’amabara y’umutuku n’umukara ziriho n’ikimenyetso cya Nike zamaze kugera ku isoko, nyuma yo kumurikwa na Lil Nas X, umuraperi, umuririmbyi n’umwanditsi ukiri muto w’umunyamerika w’imyaka 21 afatanyije na kompanyi yitwa MSCHF.

Izi nkweto zageze hanze kuwa Mbere tariki 29 Werurwe 2019, hasohotse imiguru 666 yonyine. Zikaba zaratangiye kugenda ahanini zifata izina rikomeye mumwaka wa 2021 aho ubungubu abitwa abasitari cg ibyamamare bimaze gufata intera bizibikaho.

abazigura bifashisha urubuga https://satan.shoes/

Izi nkweto zigurishwa akayabo k’amadorali 1018 (Miliyoni y’amanyarwanda) umuguru umwe gusa, zikaba ziri kwitwa iza shitani (Inkweto za Satani) bitewe n’amaraso y’umuntu bazikoranye,  ukongeraho n’amagambo yanditseho yo mu ivanjiri yanditswe na Luka umutwe wa 10 umurongo wa 18 uvuga ngo ‘Nabonye shitani amanuka ava mu ijuru, agwa asa n’umurabyo’.

Inkweto za shitani zamaze kugera ku isoko zigura akayabo k'amadorali 1018 umuguru umwe

Buri rukweto ruriho ikirango cya Nike, rufite umupira urimo umwanya wa 60cm3 urimo wino itukura n’igitonyanga cy’amaraso yatanzwe n’abantu bo muri bariya banyabugeni.

Zikimara kumurikwa, Kompanyi ya Nike yahise itangaza ko ntaho ihuriye n’umushinga w’ikorwa ry’izi nkweto zakozwe hifashishijwe urukweto rwayo rwa Nike Air Max 97s ariko ibimenyetso byarwo bikavanwaho hagashyirwaho ibindi bijyanye na shitani nk’uko nyir’umushinga yabiteguye.

Inkuru ya wsiltv ivuga ko mu kirego yatanze ku rukiko rw’i New York, Nike ivuga ko itigeze itanga uburenganzira cyangwa yemera ko inkweto zayo zihindurwa hagakorwamo Inkweto za Shitani”.

Nike irasaba urukiko kubuza MSCHF kugurisha izi nkweto no kutongera gukoresha ikirango cyabo.

Mu kirego cyayo, Nike igira iti: “MSCHF n’inkweto zabo za Shitani zitemewe bishobora gutera urujijo hakabaho guhuza ibikorwa bya MSCHF na Nike kandi atari ukuri.”

Nike yongeraho ko hamaze no kuba urujijo ku isoko kuko “hari abari gusaba kutongera kugura ibikorwa bya Nike kubera izi Nkweto za Shitani” bahereye kuri izi zasohotse kandi ngo atari iza Nike.

Iki kirego gisubiramo ubutumwa bwo ku wa gatanu kuri Twitter bwa @Saint uzwi mu kwamamaza inkweto, waneguye ubutumwa bwamamaza izo nkweto zari zitarasohoka.

Inkweto za shitani zamaze kugera ku isoko zigura akayabo k'amadorali 1018 umuguru umwe

Bamwe mu batsimbarara ku bya kera, barimo Kristi Noem, Guverineri wa leta ya South Dakota, n’abandi banyamadini, kuri Twitter bavuze ko izi nkweto ari igitutsi, banenga Lil Nas X na MSCHF.

Inkweto za shitani zamaze kugera ku isoko zigura akayabo k'amadorali 1018 umuguru umwe
Inkweto za shitani zamaze kugera ku isoko zigura akayabo k'amadorali 1018 umuguru umwe

src:wsiltv.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.