Uganda:Umugabo yishe mugenzi we yafatiye mu cyuho amurongorera umugore

MU MAHANGA
Sangiza iyi nkuru abandi

Mu gihugu cya Uganda, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, umugabo yakubise ubuhiri mugenzi we yasanze amusambanyiriza umugore mu nzu babanagamo aramwica.

Uyu mugabo wishwe utaramenyekana amazina ngo yarari mu kigero cy’imyaka 20, yasanzwe aryamanye n’umugore witwa Nowerina Nassozi w’imyaka 32, afatirwa mu cyuho n’umugabo we w’isezerano Charles Nkubi,w’imyaka 50, waje anyonyomba akamukubita ubuhiri mu mutwe.

Umuvugizi w’Igipolisi mu mujyi wa Kampala, Luke Owoyesigyire, yavuze ko aya mahano yabereye mu gace ka Kiwalimu ho mu karere ka Wakiso. Yagize ati“Ukekwa yaguye gitumo nyakwigendera asambana n’umugore we, Nasozi, ndetse abafatira mu nzu ye. Biravugwa ko Nkubi yafashe ubuhiri agahondagura uyu mugabo mu mutwe inshuro nyinshi kugeza amwishe”.

Owoyesigyire akomeza avuga ko Nkubi yatawe muri yombi ashinjwa icyaha cyo kwica umuntu. Polisi yavuze kandi ko igiye gukora iperereza rikaza kuba ari ryo  rigaragaza niba ari igikorwa cyamutunguye cyangwa yakoze yateguye.

Ati“Nkubi yemeye ko ari we yakubise nyakwigendera ubuhiri gusa avuga ko yabitewe n’umujinya. Ubuhiri yamwicishije twabufashe, buraza kudufasha mu iperereza”.

Police ivuga ko igishakisha Nassozi wasambanaga na nyakwigendera, bivugwa ko yahise atoroka ubwo umugabo we yarari guhondagura uwo basambanaga.

Muri Uganda, umubare w’abicwa bazize amakimbirane yo mu miryango akomeje kwiyongera. Umwaka ushize, ibyaha byakozwe muri ubu buryo byari 4,718 bingana na 4.9% ugereranyije na 2018. Muri ibi 360 bishingiye ku ihohotera rikorerwa mu ngo.

Umurambo w’uwishwe wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mulago ngo ukorerwe isuzuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published.