Uganda:Inzuki zambitse amapingu abajura

UTUNTU N'UTUNDI
Sangiza iyi nkuru abandi

Mu bisa n’ibitangaza byabaye mu gihugu cya Uganda,inzuki zataye muri yombi abajura babiri bari bibye umuturage witwa Rashida Jowelia televiziyo nini ya ‘flat screen’.

Ibi byabereye mu gace ka Sofia gaherereye mu karere ka Jowelia muri Uganda.

Nk’uko bigaragara ku ifoto dukesha Daily Monitor,umwe muri aba bajura agaragara inzuki zimwirunze ku ku biganza byombi zakoze igisa n’amapingu,mu gihe mugenzi we  ateruje televiziyo ya ‘flat screen’ amaboko abiri na yo afatanye.

Uyu mugabo,Rashid Jowelia wibwe,avuga ko aba bajura bamwibye kuwa 26 Gashyantare 2021,icyo gihe ngo akaba yarahise yitabaza umuganga wa gakondo(umupfumu) kugira ngo amufashe kugarura ibye.

Uyu muganga yakoze imigenzo ye yoherereza ibi bisambo inzuki zo kubata muri yombi,bakomoka mu karere ka Nakuru muri Kenya.

Paul Bogere ni umwe mu baturage babonye ibyabaye kuri aba  bajura. Yagize ati:”Ntabwo nigeze mbona inzuki zita muri yombi abajura nk’uko byagenze uyu munsi. Byagaragaraga ko umwe muri bo zimuriho nk’amapingu,undi ibiganza byafatanye na televiziyo”.

Aba bajurura babwiye Daily Monitor ko bagiye kwiba kwa Rashida kuko babonaga byaborohera. Umwe muri bo witwa Kinana ati:”Nyir’inzu ntacyo yitagaho. Ntiyakingaga urugi neza ni yo mpamvu twinjiyemo byoroshye”.

Kuri ubu,aba bajura bari mu maboko ya polisi ya Uganda nyuma yo gusubiza televiziyo kwa nyirayo,Rashida Jowelia.

Leave a Reply

Your email address will not be published.