Uganda yasakiranye na Sudani y’Epfo ku mupaka uhuza ibihugu byombi

MU MAHANGA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Ingabo za Sudani y’Epfo n’iza Uganda, byakozanyijeho kuri uyu wa Kane tatiki 29 Ukwakira 2020, hafi y’umupaka w’ibihugu byombi nyuma y’aho Sudani y’Epfo yashinjaga ingabo za Uganda kuvogera ubutaka bwayo.

Igisirikare cya Uganda kiremeza ko uko guhangana kwabayeho, gusa kikavuga ko kwabereye ku butaka bwa Uganda. Sudani y’Epfo ivuga ko igisirikare cya Uganda cyambutse urugabaniro kinitwaje intwaro zikomeye kuwa kabiri. Sudani y’Epfo kandi ikomeza ivuga ko  icyo gitero cyatumye umubare muto w’abasirikare bayo bari muri icyo gice bahava ndetse babiri bakaba bapfuye.

Kuri ubu, Sudani y’Epfo ivuga ko igisirikare cyayo cyamaze gusubirana ako gace, gusa ngo hakaba hari n’undi musirikare wayo yafashwe. Igisirikare cya Sudani y’Epfo gikomeza kivuga ko umubano wayo n’igisirikare cya Uganda ukomeje kuba mwiza nk’uko bisanzwe. Nubwo bimeze gutyo ariko, umuvugizi w’igisirikare cy’iko gihugu, Lul Ruai, avuga ko babajwe n’imyitwarire ingabo za Uganda ziherutse kwerekana.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Uganda yishe abasirikare ba Sudani y’Epfo batari bake mu mirwano yabahuje inshuro ebyiri, nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’igisirikare cya Sudani y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.